Jorije baramubajije bati muri ibi ukunda iki: amandazi, capati, icyayi. Nuko Joriji nawe asubiza ati: “muribyo nahitamo ikijya munda gusa! Soma wisekere n’izi byendagusetsa maze ugorore imbavu ari nako wongera iminsi yawe yo kubaho.
Bashakaga kukurebera ikariso
Umukobwa yabwiye nyina ngo abahungu bambwiye ngo nurire igiti, nyina ati reka reka ubwo bashakaga kukurebera ikariso. Umukobwa ati nanjye nari nabiketse ngiye kurira mbanza nyikuramo.
Nzaba umugore wa Manzi
Mu ishuli babajije Manzi bati: “urumva wifuza kuzaba iki? Ati: nshaka kuzaba umucuruzi ukomeye, nkajya mpora za Nairobi na Dubai kandi nkazajya nkorera vacances muri Carayibe na Pacifique”.
Mwalimu ati “ndumva ufite inzozi nziza”, abaza Pamela ati wowe uzaba iki? ati: ”nzaba umugore wa Manzi”! Hahahahahhhhhh
Urwenya: Umupolisi yahagaritse umuntu wari utwaye imodoka
Umupolisi yahagaritse umuntu wari utwaye imodoka maze atangira kumwandikira contrervation, maze haca umusore asuhuza uwo wari utwaye imodoka ati, “uraho muyobozi”! Umupolise abyumvise arikoroza ati ‘ngaho nimukomeze!’ Hashize akanya abaza wamusore ati ‘uriya muntu ayobora iyihe minisiteri’? Umusore ati “Afande uriya ni admin wa group yacu kuri WhatsApp!
Papa nushaka uvuge cyane ntanumva
Umusore yajyanye umukunzi we iwabo kumwerekana, igihe bari ku meza bafata amafunguro se w’umuhungu yongorera umuhungu we ati:”niko sha uyu mukobwa ureba imirari akaba atagira amenyo wamukundiye iki”?
Umusore abwira se ati:”papa nushaka uvuge cyane ntanumva”.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.