Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ku wa Kane azishyikiriza urukiko rwo muri Leta ya Georgia kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa byo kwivanga mu matora.
Umucamanza wo muri Leta ya Atlanta uri gukurikirana dosiye ya Trump yavuze ko kugira ngo Trump adafungwa agomba gutanga ingwate ingana na 200.000$.
Ibyo bivuze ko Trump azaba yemerewe kuguma hanze yidegembya mu gihe urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo humvwe abatangabuhamya.
Trump ahakana ibyaha 13 ashinjwa.
Kugeza ubu niwe uri ku isonga mu bakandida b’ishyaka ry’aba-républicain bahataniye kuzabonekamo umwe urihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu matora yo mu 2024.
Mu yandi makuru agezweho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ni uko guverinoma y’iki gihugu yakomoreye Ukraine ngo ihabwe indege z’intambara za F-16
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomoreye Ukraine ngo ihabwe indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zaguzwe n’ibihugu nka Denmark n’u Buholandi.
Ibaruwa y’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yabonywe na Reuters, yavuze ko Amerika ari yo izagenzura iby’ibikorwa byo koherereza Ukraine izo ndege za F-16.
Kubera ko indege za F-16 zikorwa na Amerika, mbere yo kuzoherereza ikindi gihugu n’iyo waba waraziguze, usaba uburenganzira.
Ukraine yari imaze igihe isaba izi ndege ngo ziyifashe mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya ariko Amerika yari yarabaye ibamba.
Blinken yandikiye u Buholandi na Denmark abimenyesha ko byemerewe guha F-16 Ukraine ndetse no gutangira gutoza abasirikare b’icyo gihugu uburyo izo ndege zikoreshwamo.
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yemeye ko indege za F-16 zizahabwa Ukraine, ndetse icyo gihe byemezwa ko imyitozo yo kuzitwara ku basirikare ba Ukraine izabera muri Romania.
U Burusiya bwahise buburira Amerika n’Abanyaburayi, ko izo ndege nizitangwa bishobora kurushaho gukomeza intambara aho kuyoroshya.
The Guardian yatangaje ko ibihugu 11 byemeye gutoza abasirikare ba Ukraine gukoresha indege za F-16. Byitezwe ko abapilote ba mbere b’Abanya-Ukraine bazaba babonetse mu ntangiriro za 2024.
Kugeza ubu bivugwa ko ku Isi hari indege 3000 zo mu bwoko bwa F-16, mu bihugu 25. Izi ndege zikorwa n’Uruganda Lockheed Martin rwo muri Amerika.
Ukraine yifuza ubu bwoko bw’indege kuko zifite ubushobozi bwo kugurukira hejuru cyane ku buryo kuzirasa bigorana, zikaba kandi zishobora kubona amabanga y’umwanzi n’iyo zaba ziri kure cyane.
Ni mu gihe kandi indege Ukraine zakoreshaga zigenda gahoro, zishaje kuko inyinshi zagiye zikorwa mu gihe icyo gihugu cyari kikiri kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, byongeye zikaba zifite ubushobozi buke ugereranyine ‘iz’u Burusiya bahanganye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com