Edris Elba yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame bizagira ingaruka zikomeye ku bahanzi Nyarwanda, anashima uko yakiriwe mu Rwanda

Umukinnyi wa Filime Edris Elba yashimye uko we n’umugore we, Sabrina Dhowre Elba bakiriwe mu Rwanda ndetse bagahabwa n’amahirwe yo kuba bamwe mu bise amazina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi. 

Ibi Idris Elba yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri Instagram agaragaza ko kuba barahawe kwita izina umwana w’ingagi ari iby’agaciro gakomeye. 

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubwo umugore we nawe yari yashyize kuri Instagram, agaragaza ibihe bitandukanye yagiriye mu Rwanda ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu. 

Idris Elba n’umugore we, Sabrina Dhowre Elbsa ni bamwe mu bise amazina abana b’ingagi 23. Bahisemo izina rya ‘Narame’ kuko umwana bise nyina yari yapfushije abandi bana babiri bakaba bamwifuriza kuramba. 

Sabrina Dhowre Elba yagaragaje ko u Rwanda ari rwiza ndetse ko banyuzwe no kuba bamwe mu bise abana b’ingagi amazina, mu muhango wabaye ku nshuro ya 19. 

Ati “Rwanda nziza! Warakoze cyane kuba waraduhaye amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi uyu mwaka. Umwana wacu twamwise ‘Narame’ bisobanuye kuramba, umubyeyi we yapfushije abana babiri turizera ko uyu ari imbuto yo kuramba.” 

Icyamamare muri sinema Idris Elba n’umugore Sabrina Dhowre bamaze iminsi mu Rwanda, kandi banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse bagirana ibiganiro. 

Avuga kuri ibi biganiro bagiranye na Perezida Kagame, Idris Elba yagaragaje ko “twagize ikiganiro cyiza na Perezida Kagame, aho twaganiriye akamaro ubuhanzi bwagira mu kubaka ahazaza ha Afurika. Mwarakoze baturage beza b’u Rwanda ku buryo mwatwakiriye neza.” 

Uretse Idris Elba n’umugore we, Perezida Paul Kagame yanakiriye muri Village Urugwiro, Danai Gurira na Winston Duke bamamaye muri Black Panther, nabo bamaze iminsi mu Rwanda aho bari batumiwe mu gikorwa cyo ‘Kwita Izina’. 

Ku rubuga rwa Perezidansi y’u Rwanda hashyizweho ubutumwa aba bombi bari kumwe na Perezida Kagame gusa ntabwo hatangajwe icyo baganiriye. 

Danai Jekesai Gurira wakiriwe na Perezida Kagame ni umukinnyi wa filime wavukiye Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku babyeyi bo muri Zimbabwe akaba umwe mu bakinnyi b’imena ba Filime Black Panther akinamo yitwa Okoye. 

Danai w’imyaka 45 yamamariye muri filime zirimo “All Eyez on Me” yubakiye ku ndirimbo ya Tupac, “The Walking Dead” n’izindi. Danai Jekesai Gurira ni umwanditsi n’umukinnyi wa filime, ni akazi yatangiye mu 2001. 

Aheruka kwita umwana w’ingagi mu gikorwa cyo ‘Kwita Izina’ cyabaye ku wa 1 Nzeri 2023 aho cyabaga ku nshuro ya 19, mu gihe hiswe abana 23. 

Umwana yise izina akomoka mu muryango wa Mutobo nyina akaba yitwa Ishyaka. Yamwise Aguka T’Challa. Yavuze ko yawise gutya kubera ko nyina yabashije kwagura umuryango, akomeza avuga ko yongeyeho izina rya T’Challa bakinanye witabye Imana ku wa 29 Kanama 2020 ku myaka 43 azize kanseri. 

Ati “Nafashe rino zina mu rwego rwo gushimira mama wa T’Challa, Ishyaka, ku bw’umusanzu we mu kwagura umuryango we ndetse no kunamira T’Challa [Chadwick Boseman] umwami wa Wakanda muri iki cyumweru cyo kwibuka uyu muvandimwe wanjye.’’ 

Yakomeje avuga ko uyu mugabo ari umwe mu bakundaga Umugabane wa Afurika ndetse akawishimira. Yagaragaje ko u Rwanda rumaze igihe kinini rubungabunga ibidukikije kugira ngo n’ibisekuru bizaza mu myaka iri imbere bizabeho neza. 

Uretse Danai wakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo kwita Umwana w’ingagi, yari ari kumwe na mugenzi we Winston Duke bahuriye muri Black Panther yabagize ibyamamare. 

Uyu mukinnyi wa filime akaba na producer yagize uruhare mu ikorwa rya filime zirimo Us (2019), Avengers: Infinity War (2018) na Spencer Confidential (2020). 

Ubusanzwe yavukiye muri Trinidad and Tobago kimwe mu bihugu byo muri Caraïbes, we yari yise umwana w’ingagi “Intarumikwa”. Uyu mwana avuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo. 

Uyu musore wamamaye nka M’baku muri filime za Marvel yahisemo iri zina mu kuzirikana imbaraga n’ubuyobozi bw’umuryango wa Mutobo, warushije indi y’ingagi ituranye na wo. 

Winston Duke yishimiye kwita izina ingagi “Intarumikwa” ndetse aha icyubahiro umubyeyi we Cora Pantin witabye Imana umwaka ushize, wamureze wenyine akamutoza byinshi birimo no kubungabunga ibidukikije. Yashimiye Abanyarwanda kuri iki gikorwa nk’iki cyo kwita izina avuga ko na bo ari Intarumikwa. 

 Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Idris Elba n’umugore we bise umwana w’ingagi ‘Narame’
Umunyamideli Sabrina Dhowre Elba yashimishijwe n’ubwiza bw’u Rwanda
Idris Elba n’umugore we, Sabrina Dhowre Elbsa bakiriwe na Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame yakiriye Danai Gurira na Winston Duke bamamaye muri Black Panther

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *