Nta gushidikanya ko muri iki gitondo cyangwa muri uyu mugoroba (bitewe n’aho uri gusoma inkuru uri) hari Umunyarwandakazi wabyutse atekereza icyo uyu munsi ari buze gusobanurira ababyeyi cyangwa abandi bagize umuryango we bamaze igihe bamubaza impamvu atabereka umukwe kandi imyaka iri kumujyana, ese koko birakwiye? Reka mbanyuriremo gato iryo niboneye umwanzuro muraza kuwifatira.
Mu bihugu byinshi bya Afurika usanga inzira y’ubuzima twese tunyuramo ari imwe; uravuka, ugakura urezwe n’ababyeyi cyangwa abagize umuryango mugari bitewe n’impamvu zitandukanye, ukiga amashuri abanza n’ayisumbuye wagira amahirwe ugasoza ugakomereza muri kaminuza, amata yabyara amavuta ukabona akazi.
Umusore cyangwa inkumi yo muri Afurika igeze aha usanga igisigaye kiyihangayikishije ari ugushaka umugore cyangwa umugabo ubundi akagira umuryango. Bamwe usanga ari amahitamo yabo ariko hari n’undi mubare w’ababikora kubera igitutu cy’imiryango.
Ni nde wavuze ko gushaka ari itegeko? Mu minsi mike ishize nibwo nagize umwanya uhagije wo gutekereza kuri iki kibazo nyuma y’ikiganiro nagiranye na Linda Martinez (amazina yahinduwe kubera umutekano we). Hari benshi muhise mwibaza aho uyu mukobwa ahuriye n’iyi nkuru.
Linda Martinez ni umukobwa witegura kuzuza imyaka 40 mu kwezi gutaha kwa Mata. Nta mwana n’umwe afite, ntiyigeze ashaka nta n’ubwo abiteganya. Aya mahitamo ntabwo yayagize kubera uburwayi cyangwa ubushobozi buke kuko ni umwe mu banyamakuru bakomeye akaba akomoka mu bihugu bya Caraibes.
Niba uri Umunyafurika aya mahitamo ye ashobora kuba agutangaje ariko yambwiye rwose ko iwabo ari ibisanzwe, umukobwa ashobora gukura agahitamo kudashaka umugabo, ahubwo umwanya we akuharira akazi, kwishimisha n’ibindi. “Ni nde wavuze ko gushaka umugabo ari itegeko?”
Nshobora kuba nihuse cyane, bamwe mukaba muri kwibaza uko nahuye na Linda Martinez, uko namenye imyaka ye n’icyasembuye ibiganiro byacu. Reka abe ari ho dutangirira.
Hashize ukwezi kurengaho iminsi mike menyanye n’uyu mukobwa. Twahuriye muri supermarket nyuma y’iminsi mike ngeze Beijing. Nk’uko benshi mubizi mu Bushinwa biragoye kubona umuturage usanzwe uvuga Icyongereza, bisaba kwifashisha Google translator igihe ufite VPN cyangwa ukaba uri kumwe n’inshuti yawe izi Icyongereza n’Igishinwa. Njye muri ibi byose nta na kimwe nari mfite kuko wari umugoroba wanjye wa mbere muri uyu mujyi.
Nyuma y’iminota mike ngeze muri iyi supermarket nashobewe nibaza uko ndi buhahe, nabonye umukobwa ukiri muto, mugufi usa nk’Umuyapani cyangwa Umushinwa ari kuvuga Icyongereza, ku mutima nti sinkiburaye mbonye uri bumfashe kumvikana n’aba bacuruzi.
Naramwegereye, ntungurwa no gusanga ikibazo mfite na we ari cyo afite, ntiyabashaga kumvikana n’abacuruzi. Namubajije impamvu atumvikana na bo kandi mbona asa n’uri mu rugo.
Asa n’urakaye yarambwiye ati “Ariko kuki abantu benshi bambwira ko nsa n’Abashinwa cyangwa Abanyaziya?”, nanjye mwiseguraho mubwira ko nta rondaruhu ngira, ahubwo icyo nakoze navuze ibintu uko mbibona kandi nari nkeneye ubufasha.
Yambwiye ko yitwa Linda Martinez (amazina yahinduwe kubera umutekano we) nanjye ndamwibwira, birangirira aho. Uko navuye aho ntahashye nzabibabwira ubutaha!
Umunsi wakurikiyeho wa kabiri nagombaga kujya mu nama, kandi niko byagenze. Icyantunguye ni uko nongeye kuhahurira na wa mukobwa, sinari nigeze mubaza impamvu ari i Beijing na we ntiyari yigeze ayimbaza. Yaranyegereye ambaza niba atari njye twahuye ejo, mubwira ko nanjye mbona hari ahantu muzi. Nta mwanya uhagije wo kuganira twagize kuko inama yahise itangira.
Buri wese bamuhaye umwanya muto ngo yibwire abari aho muri make. Natunguwe no kumva uwo nabonaga nk’umukobwa muto, avuga ko yatangiye gukora mu 2002 ndetse mu minsi mike araba yizihiza isabukuru y’imyaka 40.
Igitangaje kuri Linda Martinez ntabwo ari uko afite imyaka 40 ahubwo ni uburyo agaragara nk’umukobwa uri hagati y’imyaka 26 na 28.
Iki kibazo nasigaye nkibazaho ariko mbona abandi babifashe nk’ibisanzwe ariko mu by’ukuri nasanze batarabikoze kuko bemeraga ibyo uyu mukobwa yavuze.
Umwe mu nshuti zanjye twari kumwe ukomoka muri Tanzania wari waragize amahirwe yo kwitabira iyi nama yambwiye ko ari ibisanzwe ko abantu bayitabiriye bashobora kwiyongerera imyaka, uburambe bafite, bakiha n’ibigwi mu kazi kugira ngo bibongerere amahirwe yo kubona akazi mu Bushinwa. Yambwiye ko ari na byo Linda Martinez yakoze kandi abivuga abishimangira koko nanjye ndabyemera. Uwo munsi warangiye ntongeye kubonana n’uyu mukobwa.
Hagati aho nari namaze kumenyana n’undi musore ukomoka muri Jamaica, yambwiye ko we na bagenzi be hari gahunda ya sport bafite bifuza kuntumiramo bihera aho anyongera muri group ya Wechat bahuriramo.
Nkigera aho nahasanze Linda Martinez twese dutungurwa n’uburyo twongeye guhura bwa gatatu tutabiteganyije. Yambwiye ko we adashobora kwiruka, ansaba kumugendera gahoro ari na ko tuganira. Yambajije aho nkora, imyaka yanjye byose ndabimubwira.
Yambwiye ko iyo arebye uko itangazamakuru ryari rimeze akiritangira n’uko uyu munsi bihagaze bimutera ishema. Nahise mubaza igihe yinjiriye mu itangazamakuru, ambwira ko yagaragaye bwa mbere kuri televiziyo mu 2002.
Nyuma yo kubona ko mu maso yanjye harimo gushidikanya yafashe telefone ye anyereka ‘screenshot’ ya pasiporo ye, anyereka amafoto ye yo mu 1989 ari umwana muto. Nsanga koko afite imyaka 40.
Linda Martinez yambwiye ko impamvu abantu benshi bakunze kumwitiranya n’Abashinwa ari uko sekuru we ariho yakomokaga.
Nahise mubaza ibanga yakoresheje kugira ngo ageze iyo myaka akigaragara nk’umuntu muto.
Yambwiye ko kuva yavuka yirinze kunywa itabi, ashyira imbere siporo cyane cyane Yoga ndetse ngo nibura buri kwezi akoresha 3000$ agura amavuta meza no kwita ku ruhu rwe.
Nk’Umunyafurika nyuma y’ikiganiro nk’iki wowe ni iki kindi cyahita kikuza mu mutwe uretse kumva ko uwo muntu afite abana n’umugabo. Nanjye niko byagenze ndetse ndabimubaza.
Natunguwe no kumva ambwira ko nta mwana afite, atigeze ashaka ndetse atanabiteganya vuba. Iwabo ngo umuntu ashobora gukura agahitamo gushaka cyangwa akabyihorera.
Yambwiye ko afite murumuna we washatse wanabyaye yumva ibyo bihagije we nta bana akeneye, arajwe ishinga no kurushaho gutera imbere mu kazi ke, gutembera Isi, gusohokana n’inshuti ze n’ibindi.
Ikiganiro nagiranye na Linda Martinez cyatumye nongera gutekereza ku kibazo urubyiruko rwo mu Rwanda no muri Afurika rugihura na cyo cyo gushyirwa ku gitutu n’imiryango yabo ibasaba gushaka, ese koko birakwiriye? Ntibishobora kuba ari yo ntandaro y’ingo zitaramba, ubukene buhoraho mu miryango? Kubaho abantu batishimye n’ibindi? Ariko nanemera ko buri gahugu kagira umuco wako akandi uwako!
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com