Frenkie De Jong wa FC Barcelona yivanze mu byishimo by’abakunzi ba Manchester United avuga ku makuru amwerekeza muri iyi kipe

Nyuma yuko mu myaka ibiri ishize, umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya FC Barcelona witwa Frenkie de Jong abuze gato ngo asange uwahoze ari umutoza we, Eric Ten Hag, uyu mukinnyi yongeye gushyira umucyo ku hazaza he.  

Frenkie de Jong umaze igihe kinini yifuzwa n’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza yatangaje ko yishimye mu ikipe ya FC Barcelona, ibintu byongeye kubabaza abakunzi b’iriya kipe y’amashitani atukura bafite inzozi zo kumubona akinira ku kibuga cya Old Trafford.  

Mu mwaka wa 2022, uyu mukinnyi yarakajwe bikomeye nuko byavugwaga cyane ko yari mu muryango usohoka mu ikipe ya FC Barcelona yifuzaga kumurekura akerekeza muri Manchester United.  

Icyo gihe umutoza Eric Ten Hag wari mushya muri Manchester United yifuzaga kugura Frenkie de Jong yatoje muri Ajax bakagirana ibihe byiza, aho uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko byarangiye arakariye ikipe ya FC Barcelona ayishinja ko yari ikomeje gusenya izina rye.  

Nubwo amakipe yombi yari yamaze kumvikana kuri uyu mukinnyi wagombaga kugurwa miliyoni 56 z’amapawundi, Manchester United yananiwe kumvikana na Frenkie de Jong bituma atayerekezamo mu 2022.  

Gusa nubwo Frenkie de Jong yari yararakariye ikipe ya FC Barcelona yifuzaga kumurekura, kugeza ubu umubano w’uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga n’iyi kipe yo muri Espagne akinira warazahutse nkuko yabitangaje.  

Nyuma yuko mu bitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi hari hongeye gusakara inkuru zivuga ko FC Barcelona yiteguye kugurisha Frenkie de Jong, uyu mukinnyi yahise abeshyuza aya makuru atangaza ko yishimiye kuguma muri iyi kipe y’i Catalugna.  

De Jong yagize ati: “Kuguma muri Barca? Yego, njye n’umuryango wanjye, byanze bikunze turishimye cyane muri Barcelona .”   

Yakomeje agira ati: “Hansi Flick arashaka kunyubakiraho ikipe? Naganiriye na we. Ibiganiro twagiranye byari byiza cyane.”   

Amasezerano Frenkie de Jong aheruka gusinya mu ikipe ya FC Barcelona ubwo yamukuraga muri Ajax azarangira mu mwaka wa 2026, ndetse kugeza ubu uyu mukinnyi ntabwo aratangira kuganira n’iyi kipe ku kuyamwongerera.  

Biravugwa ko ikipe ya FC Barcelona yiteguye kurekura uyu mukinnyi, aho yiteguye kuganira n’ikipe iyo ariyo yose yiteguye gutanga miliyoni 51 z’amapawundi, nubwo yari yamuguze miliyoni 61 z’amapawundi ubwo yamukuraga mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu 2019.  

Amakuru ducyesha ikinyamakuru cyitwa Sport avuga ko Frenkie de Jong yari yarakariye cyane ikipe ya FC Barcelona ubwo yamushyiraga ku isoko mu myaka ibiri ishize.  

Nubwo uyu mukinnyi yatangaje ko yishimye cyane muri FC Barcelona, aya makuru yongeye gusakara ko iyi kipe yongeye kumushyira ku isoko ashobora kumurakaza byisumbuyeho.  

Nubwo umutoza Hansi Flick wasimbuye Xavi muri FC Barcelona yagiranye ibiganiro byiza na Frenkie de Jong usanzwe akina hagati mu kibuga, nta gihamya cy’uko azamwubakiraho ikipe kuko asanzwe ahatanira umwanya n’abandi bakinnyi b’abahanga barimo Pedri, Gavi, Fermin Lopez ndetse na Ilkay Gundogan.  

Ku rundi ruhande, nta gushidikanya ko umutoza Ten Hag yakwakirana yombi De Jong  uwahoze ari umukinnyi we mu gihe yaba yemeye kwerekeza i Old Trafford, kuko yigeze guca amarenga ko ashaka kumwubakiraho ikipe ya Manchester United.  

Ten Hag yabwiye Gary Neville mu kiganiro na Sky Sports ati: “Nari kujya nkinisha Frenkie de Jong na Casemiro mu kibuga hagati”.  

“Mu byukuri bari guhuza hagati yabo. Mu byukuri bari kuzuzanya. Uyu ni umukinnyi udasanzwe. Niba ushaka gukina umukino usa n’uwo twakinaga muri Ajax, uba ukeneye abakinnyi nk’aba.”  

Ikipe ya Manchester United yamaze kwigaragaza ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, nyuma yuko iguze abarimo Joshua Zirkzee kuri miliyoni 36.5 z’amapawundi, Leny Yoro waguzwe miliyoni 58 z’amapawundi, ndetse ikaba yitegura kwakira abakinnyi babiri ba Bayern Munich aribo Matthijs de Ligt ndetse na Noussair Mazraoui.  

Mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza kandi De Jong akerekeza muri Manchester United, yakwinjira ku rutonde rurerure rwabakinnyi bahoze batozwa na Eric Ten Hag muri Ajax bari gukinira Manchester United, nka Antony, Lisandro Martinez Andre Onana, Matthijs de Ligt ndetse na Noussair Mazraoui. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *