Gen James Kabarebe yahishuye uko Maj Gen Paul Kagame yasimbutse urupfu. Amafoto + Video

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu, isasu rya mbere ryumvikana i Kagitumba muri Nyagatare, ingabo za Leta ya Juvénal Habyarimana zirakangarana.

RPA yatangiye uru rugamba iyobowe na Maj Gen Gisa Fred Rwigema ariko aza gutabaruka ku munsi wa kabiri warwo, ibintu byasubije inyuma urugamba ku buryo bukomeye dore ko hari n’abandi basirikare bakuru ba RPA bahatakarije ubuzima icyo gihe.

Maj Gen Paul Kagame yahise ahagarika amasomo yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asabwa kuza kuyobora urugamba rwasaga n’urwananiranye ku ruhande rwa RPA.

Kimwe mu bikorwa yakoze bikomeye byanabanje kugora abandi basirikare kubyumva, ni uguhindura imitegurire y’urugamba, bakava i Nyagatare bakajya kurwana bahereye mu Birunga ahari imisozi miremire, icyicaro gikuru kikaba ku Mulindi wa Byumba.

Mu rugamba buri ruhande ruba rushaka uyoboye kugira ngo bamwikize, bace intege ingabo ayoboye.

Uruhande rw’ingabo za Habyarimana rumaze kumenya Maj Gen Paul Kagame ari we wasimbuye Nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku buyobozi bwa RPA, bamuhigiye hasi kubura hejuru.

Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ingabo za Habyarimana zaje kumenya amakuru y’ahantu Maj Gen Kagame yari ari.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ibigo bitatu birimo Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’abakozi b’Ibiro bikuru by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Ingabo za Habyarimana (FAR) zamenye amakuru y’uko Maj Gen Kagame yari ari muri Komine Kiyombe (ubu ni mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare), mu rutoki rwari ruri ku musozi witwa Nkana, ari naho yayoboreraga urugamba.

Icyo gihe hari mu matariki 20 Ukuboza mu 1990. Col Nzungize Alphonse (musaza w’intwari Niyitegeka Félicité) niwe wari uyoboye ingabo zidasanzwe zari zoherejwe kurwana na RPA. Mu busanzwe Col Nzungize yayoboraga ikigo cya gisirikare cya Bigogwe cyatozaga abakomando.

Col Nzungize n’ingabo ze bamaze kumenya urutoki Maj Gen Paul Kagame arimo, bamanukanye imbunda nini esheshatu n’ibisasu byo gusuka kuri urwo rutoki.

Gen James Kabarebe ati: “Yahereye nko mu gitondo akubitisha izo mbunda esheshatu kuva mu gitondo kugeza n’ijoro ku buryo urutoki rwose rwashizeho”.

Bwakeye urutoki rwarambaraye hasi, umurima rwari rurimo wabaye intabire kubera ibisasu. Icyakora Maj Gen Kagame yari akiri muzima kandi atahavuye.

Gen James Kabarebe ati: “Ni uko yari ari mu ndake”.

Mu gihe ku ruhande rwa Leta n’ingabo zayo babyinaga intsinzi ko Maj Gen Kagame yapfuye, we yakomeje kuyobora urugamba bucece ndetse ingabo ze zikomeza kuganza ku buryo bugaragara ingabo za Leta.

Maj Paul Kagame yakomeje kuyoborera urugamba ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi ahari hari ibirindiro bikuru bya RPA, kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo yari ayoboye zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Incamake ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Urugamba rwatangiranye umurava tariki 1 Ukwakira 1990, abasirikare ba RPA bageze Kagitumba ku munsi wa mbere ntibarengaga 300. Nta bikoresho bihagije bari bafite.

Mu minsi ya mbere, izi ngabo zamereye nabi ingabo za FAR ndetse zizivana mu birindiro byazo nko mu nkambi ya Gabiro.

Icyo gihe Leta ya Habyarimana yari yitabaje ingabo zivuye muri Zaïre, gusa ibikorwa bya FPR biza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Gen Maj Fred Rwigema warashwe ku munsi wa kabiri w’urugamba, nyuma n’abandi barimo Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi.

Nubwo izo mpfu z’abayobozi bakuru zitahise zimenyekana mu basirikare bose, kuko abari imbere ku rugamba bo bakomeje bakarwana nyuma baje gusubira inyuma.

Ubwo Paul Kagame yari atangiye kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu, yahise ategeka ko babanza gusubira inyuma bakava mu bice bimwe na bimwe by’Umutara (Nyagatare y’ubu) kubera uburyo hari hagoye kuharwanira.

Mu kugaruka, ingabo za RPA zahisemo kunyura ku mupaka wa Gatuna, bakomeza berekeza mu Birunga.

Nyuma y’uko ingabo za RPA zigeze mu rugano rwo mu Birunga nibwo zabashije gutangira gutera ibitero shuma birimo ibyagabwe kuri gereza ya Ruhengeri muri Mutarama 1991, zikabohoza abanyapolitiki n’abandi batari bashyigikiye ibikorwa bya Leta yari iriho.

Urugendo rw’ibitero bya RPA rwanyuze mu turere dutandatu turimo Nyagatare, Gicumbi, Burera, Gakenke, Musanze, Gasabo hakiyongeraho agace gato kabarizwa muri Rulindo , bituma Leta ya Habyarimana ibona ko ingabo za RPA zifite ingufu.

Urugamba rwakomereje i Kigali nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye kubera ingabo za Leta aho guhagarika ubwicanyi, nazo zabwishoyemo zikongerera umurindi Jenoside.

Ku wa 4 Nyakanga nibwo Umujyi wa Kigali wose wari ufashwe nk’umurwa w’ubutegetsi, ariko abantu benshi bari bapfuye ndetse mu bindi bice by’igihugu urugamba rwari rugikomeje.

Abasirikare ba FAR bakomeje kugenda bica abatutsi mu bindi bice bitandukanye by’iguhugu umugenda kuko bari bari guhunga babonaga ko igihugu cyamaze gufatwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *