Gen Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen Ibingira mu Bajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’Abajenerali 12 barimo Gen James Kabarebe usanzwe ari umujyanama we wihariye mu by’umutekano na Gen. Fred Ibingira. 

Abandi Bagenerali bemerewe ikiruhuko cy’izabukuru barimo Lt Gen Charles Kayonga, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore,Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, Maj Gen Albert Murasira, Brig Gen Chris Murari, Brig Hen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.  

Perezida Kagame nanone yemeje ko ba Ofisiye Bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ba Ofisiye bato 6 n’abofisiye babigezeho binyuze mu kongererwa amapeti(NCOs) 86. 

Perezida Kagame yemeje kandi isezererwa ry’abasirikare 678 basoje amasezerano y’akazi n’abandi 160 basezerewe ku mpamvu z’uburwayi. 

ISESENGURA Mu BURYO BW’AMASHUSHO

Ni impinduka zije zikurikira izo Perezida Kagame aheruka gukora mu gisirikare cy’u Rwanda, aho aheruka kuzamura mu Ntera abasirikare batandukanye, bamwe bava ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa irya Colonel mu gihe abandi bahawe ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’Igisirikare cy’u Rwanda.  

Mu bahawe kuyobora inzego zitandukanye muri RDF, Gen Maj Emmy Ruvusha yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda.  

Gen Maj Ruvusha yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.  

Ni mu gihe Gen Maj Eugene Nkubito yahawe kuyobora Diviziyo ya Gatatu mu Ngabo z’u Rwanda. Yari amaze umwaka ari Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.  

Brig Gen Pascal Muhizi yahawe kuyobora Diviziyo ya Kabiri. Nawe yigeze kuba Umuyobozi w’Ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda zagiye bwa mbere muri Mozambique.  

Brig Gen Vincent Gatama yahawe kuyobora Diviziyo ya Kane. Uyu musirikare yigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye.  

Ni mu gihe kandi Brig Gen Frank Mutembe ukubutse muri Mozambique aho yari akuriye ibikorwa by’Urugamba by’Ingabo z’u Rwanda yahawe kuyobora Diviziyo ishinzwe ibikorwa mu Gisirikare cy’u Rwanda naho Brig Gen Andrew Nyamvumba wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yahawe kuyobora Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama.  

Abahawe ipeti rya Colonel bavuye ku rya Lieutenant Colonel, ni Joseph Mwesigye, Simba Kinesha, Egide Ndayizeye, William Ryarasa, Sam Rwasanyi, Issa Senono, Thadee Nzeyimana, Alphonse Safari, Fidele Butare na Emmanuel Nyirihirwe. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *