Gen Kabarebe yagaragaje ukuri ku cyihishe inyuma y’ubukire buhanitse ku bacuruzi bakoranaga na Perezida Habyarimana

Umujyanama Wihariye wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Umutekano, General James Kabarebe yavuze ko byasabaga kuba uri umuforoderi ukorana na Leta ya Habyarimana kugira ngo ube umucuruzi cyangwa rwiyemezamirimo ukomeye kuri iyo leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yagezaga ikiganiro ku basaga 400 baheruka gutorerwa kuyobora Urwego rw’Abikorera, PSF, kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku karere, Gen Kabarere yagaragaje ko abikorera bagize uruhare mu gusenya igihugu bityo ab’uyu munsi bafite urugamba rukomeye rwo kucyubaka.

Amateka agaragaza ko leta zayoboye u Rwanda kuva mu myaka ya 1959 kugera mu 1994, aho kugira ngo zimakaze iterambere ridaheza ry’Abanyarwanda bose zashyize imbere kwigisha ivangura n’amacakubiri ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen Kabarebe avuga ko icyo gihe nta Rwego rw’Abikorera rukora neza rwariho kubera ko n’abitwaga ko ari abacuruzi bikorera bari abakora ubucuruzi bwa magendu babufashijwemo n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Ati: “Ibyitwa ngo ni Urwego rw’Abikorera rugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ntabyo, abitwa ngo ni abacuruzi mu by’ukuri, ni bangahe se? ni ba Kabuga [Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi]. Ni ‘Abaforoderi’ bakoranaga na leta”.

Yakomeje agira ati: “Ushyigikiwe na leta, ‘Umuforoderi’ ubwo uwo akaba ariwe ubaye umucuruzi, nta wundi cyangwa se akaba ari umucuruzi ufite icyo akora ariko mubyo akora, agomba gushyiramo umu-Colonel ku bw’umutekano, akamuhamo imigabane. Niko inaha byari bimeze”.

Gen Kabarebe avuga ko buriya igihugu gishobora kugira ibibazo by’umutekano muke, amakimbirane, abantu bagashwana n’ibindi bibazo ariko iyo hari urwego rw’abikorera rukomeye cyane arirwo ruyobora igihugu.

Ati: “Ubundi urwego rw’abikorera nirwo rukwiye kuba ruyobora igihugu, kuko bo barenga ibintu byose, barenga amoko, barenga buri kintu cyose kuko iyo uri mu bikorera uri umucuruzi. Umucuruzi rero icyo ureba ni isoko, iyo ureba buri muntu wese umubonamo isoko, ukuzaniye imari, uwo niwe wawe”.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ureba ngo arareshya ate, arasa ate, icyo ushaka ni abantu bakugurira, ni abo ugurishaho”.

“Rero iyo urwego rw’abikorera rufite imbaraga birenga amoko, birenga ibitandukanya abantu. Umuntu areba umufatanyabikorwa, uje ariwe muzima mufatanya niwe wawe, ureba uwo muhuza ururimi”.

Yavuze ko ibyo byari byarabuze mu butegetsi bwateguye bugashyira mu bikorwa Jenoside kuko, bwashyiraga imbere amoko, bigatuma abantu bananirwa kujya mu mirimo ngo bakore ahubwo bakigira muby’amoko gusa.

Gen Kabarebe yabwiye abikorera bariho ubu ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na Leta irangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi kuko waje ushyize imbere iterambere ry’abaturage by’umwihariko abikorera.

Ati: “FPR rero ijya gutangira urugamba, yatangiranye ingengabitekerezo yo kubaka ubushobozi bw’abantu, guha abantu icyizere, kwereka abantu ko bishoboka, kwereka abantu ko u Rwanda atari ruto, ko rudakennye, kwereka abantu ko umutungo wa mbere w’u Rwanda […] Perezida Kagame abivuga kenshi ko umutungo wa mbere w’u Rwanda ari Abanyarwanda ubwabo”.

Yavuze ko mu bintu byari byarishe igihugu ari ukwima amakuru no kudaha ubushobozi abaturage by’umwihariko urubyiruko, ariko icyiza cya FPR Inkotanyi ari uko yegereye abaturage ku buryo nta n’umuturage w’injiji uhari.

Ati: “Icyiza cy’iyi leta kuva mu 1994, yegereye abaturage, nta muturage w’Umunyarwanda w’injiji uhari, uwo ubajije wese usanga afite amakuru, azi aho ava n’aho agana, azi n’uburenganzira bwe. Kimwe mu nzira zo kubohora abantu ni ukubegera no kuganira n’abayobozi babo, nibyo bibaha imbaraga”.

Kuva mu 1990, urugamba rutangira, ingabo za RPA, zafataga abasirikare batandukanye ba leta ya Habyarimana, ariko ntabwo zabicaga ahubwo zarabajyanaga zikabigisha, bakemera gufatanya mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda.

Gen Kabarebe yagize ati: “Urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu rwasabaga ibintu byinshi ndetse abanyamuryango ba RPF bari mu bucuruzi baritanze bikomeye mu rugendo rwo kuborora u Rwanda”.

Yakomeje agira ati: “Kuva kera RPF yashyize imbere ubufatanye. No mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ko byagenze. Umusirikare wa FAR twafataga ntitwamwicaga nk’uko FAR yabikoraga. Ex-FAR witwa Minani twafashe muri 1992 yadufashije dutera Ruhengeri kuko na gereza ntitwari tuzi aho iri”.

Gen Kabarebe yavuze kandi ko mu gihe cy’urugamba nta muntu n’umwe mu barurwanaga cyangwa abanyamuryango batangaga umusanzu watekerezaga ko u Rwanda rwazagera ku kwiyubaka n’umuvuduko w’iterambere rwagendeyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ibyo byashobotse kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwa RPF Inkotanyi buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Gufatanya ni imbaraga, ni byiza”.

Gen Kabarebe yabibukije ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu biganza byabo bityo ko bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari yo gukorera mu gihugu cyorohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse kikaba gitekanye.

Ati: “Abikorera bakwiye kuba bayoboye ubukungu bw’Igihugu cyacu. Igihugu kiratekanye bityo ni uruhare rwanyu mu gukoresha ayo mahirwe ngo ubukungu bw’Igihugu cyacu butere imbere ku buryo burambye”.

Yashimangiye ko nta muntu ufite inyungu nyinshi mu mutekano nk’uwo u Rwanda rufite kurusha umucuruzi ubasha gukora ubucuruzi bwe ku manywa na nijoro ntacyo yikanga abasaba kuwusigasira.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *