Guverineri Habitegeko yasabye FDLR gushyira intwaro hasi anahishura icyo u Rwanda rwiyemeje

Kuva mu myaka igera kuri 28 ishize, mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basubizwa mu buzima busanzwe aho abenshi muri bo bakomeje gufatanya n’abo basanze.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis, yasabye abakibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda ndetse n’abafite abo bazi bakiri muri uwo mutwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Deokarasi ya Congo (RDC) kubashishikariza gutahuka.

Guverineri Habitegeko yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu nyuma y’umuganda ngarukakwezi.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukaza umutekano cyane cyane muri ibi bihe igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikora ku Rwanda hari umutekano muke.

Muri icyo gice cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu) gihana imbibi n’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru z’u Rwanda, hakomeje imirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zemeje ko ifatanyije na FDLR mu guhangana n’inyeshyamba za M23.

Nk’uko bitangazwa na The New Times, Guverineri Habitegeko yemeje ko hashyizweho ingamba nyinshi zihagije gukumira ko iyo mirwano yaba urwaho rw’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati: “Umutekano w’Igihugu cyacu ntukorwaho kuko ni umusingi w’iterambere ry’Igihugu cyacu. Twese dufite inshingano yo kuwubungabungira n’ibisekuru bizaza”.

Guverineri Habitegeko ni bwo yaboneyeho kwibutsa abakoresha umupaka wa Rubavu berekeza i Goma kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gusaba abari muri FDLR gushyira intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda.

Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’u Burundi mu majyepfo yayo ndetse na RDC mu Majyaruguru, Guverineri akaba yizeza ko nta gushidikanya ko umutekano urinzwe kuri iyo mipaka.

Mu myaka ishize, hagiye hagaragara FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba inyuranye yakunze kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda inyuze ku mupaka wa Rubavu, Musanze na Rusizi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *