Haba haramenyekanye abari bihishe inyuma y’inkongi yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yasize hegitare 128 zihiye?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko inkongi yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu minsi ishize yangije hegitare 128 ndetse hakaba hakomeje ibikorwa byo gukurikirana ababa barabigezemo uruhare. 

Byagarutsweho n’Umukozi ushinzwe Imicungire y’Ibiza mu Karere ka Rusizi, Bagirinka Laetitia, wagaragaje ko mu bugenzuzi bwakozwe bikekwa ko inkongi yafashe ishyamba rya Nyungwe yaturutse kuri ba rushimusi. 

Mu kiganiro yagiranye IGIHE ducyesha iyi nkuru, Bagrinka Leatitia, yavuze ko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bamaze iminsi ine barwana no kuzimya umuriro ndetse biza kubakundira. 

Muri iyo minsi bamaze bazimya inkongi bagemurirwaga ibyo kurya n’ibyo kunywa byatwaye arenga miliyoni 2 Frw, utabariyemo abo mu nzego z’umutekano kuko bo bitabwagaho nazo. 

Nyuma yo kuzimya hakozwe igenzura rigamije kurebera hamwe ibyangijwe gusa ngo uretse ishyamba ryahiye nta kindi cyagaragajwe yaba inyamaswa nto, inini cyangwa abantu na cyane ko ahafashwe n’inkongi byasaba urugendo rw’amasaha atatu uvuye aho abaturage batuye. 

Uyu muyobozi yavuze ko bikekwa ko inkongi yaba yaraturutse kuri ba rushimusi nubwo nta n’umwe watawe muri yombi. 

Ati “Ntabwo byoroshye guhita uvuga icyateye inkongi neza ariko bikekwa ko yatewe na ba rushimusi baba bararitwitse kuko hari intambi zasanzwemo bikekwa ko zaba ari izabo ariko kuba ntawe twafashe ntabwo twapfa guhita tubyemeza.” 

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abashinzwe ubugenzuzi bwa Pariki hakomeje gahunda yo gushaka amakuru no kureba ko hari uwaba akekwa akaba yafatwa. 

Ati “Abaturage turabibutsa ko kwita ku mashyamba no kubungabunga ibidukikije ari inshingano zabo no kudufasha mu gukumira abakora ibikorwa bitemewe barimo abahakura, ba rushimusi no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hafi ucyetsweho ibyo bikorwa.” 

Yagaragaje ko nubwo hashyizweho imbaraga nyinshi mu gukumira abakorera ibikorwa bitemewe muri Pariki ya Nyungwe, usanga hari abaca mu rihumye inzego ari nabo bateza ibibazo nk’ibyo birimo n’inkongi. 

Yasabye ko abagenzura ibikorwa bya pariki barushaho gukaza ingamba zo gukumira ibikorwa nk’ibyo ndetse n’abaturage basabwa kubyirinda kuko abazabifatirwamo bazahanwa n’amategeko. 

Pariki ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda. Iri ku buso bwa kilometero kare1019, ririmo amoko 1068 y’ibimera, amoko 13 y’inguge, amoko 275 y’inyoni n’izindi nyamaswa zirimo inyamabere n’ibikururanda bitandukanye. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *