Habaye impanuka ikomeye aho imodoka yarimo abantu 3 yiyubitse mu muhanda, iperereza rihita ritangira gukorwa.

Mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka y’imodoka, abantu batatu bari bayirimo bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomereka mu buryo bukomeye gusa ku bwamahirwe nta muntu wahasize ubuzima. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyo mpanuka y’imodoka Camionnette Daihatsu Delta RAH314A yabaye ku mugoroba wo ku itariki 29 Nyakanga 2024, ibera mu muhanda wa Kaburimbo Musanze-Kigali. 

Iyo modoka yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza muri Gakenke irenga umuhanda, igwa igaramye ireba aho yaturukaga. 

Umushoferi n’abantu babiri bari kumwe mu modoka, bakomeretse bikomeye barimo kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri, hakaba hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *