Habaye impanuka ikomeye cyane yahitanye umuyobozi wa DASSO ubwo yari agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy’inzererezi

Mukerarugendo Jean Pierre wari Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO mu karere ka Rutsiro yitabye Imana azize impanuka ya moto. 

Byabereye mu Kagari ka Congo-Nil Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro ku wa 29 Nyakanga 2024, ahagana saa 14: 20. 

Ku gicamunsi uyu muyobozi wari ufite imyaka 51 y’amavuko yavuye ku biro by’akarere agiye gutanga ikiganiro mu kigo cy’inzererezi cya Murunda, hanyuma ubwo yari ageze mu ikorosi riri munsi y’ibiro by’akarere hagati y’isantere ya Congo-Nil n’ahitwa ku Kivumu, moto yabuze feri agwana nayo mu muferege. 

Abamubonye bavuga ko nta bikomere bikanganye yari afite icyakora baketse ko ashobora kuba yaviriye imbere, bahita bamujyana ku Bitaro bya Murunda. 

Ageze ku bitaro bya Murunda bamuhaye ubutabazi bw’ibanze bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kibuye apfira mu nzira ataragera kuri ibi bitaro. 

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, mu kiganiro gito na IGIHE ducyesha iyi nkuru yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n’umuryango mugari w’abakozi b’Akarere by’umwihariko abakozi b’Urwego rwa DASSO avuga ko Akarere kabuze umukozi mwiza warangwaga n’umurava mu kazi ke. 

Nyakwigendera Mukerarugendo Jean Pierre yasize umugore n’abana bane. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *