Hahishuwe Akagambane mu ikatwa ry’imipaka y’u Rwanda, ubwo igice kinini cyarwo cyomekwaga ku mahanga

Mu makuru acicikana hirya no hino mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyane cyane mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ihohoterwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda aho bakomeje gushushubikanywa ngo basubire iwabo mu Rwanda.

Biragoye gusobanukirwa neza iby’iki kibazo udahereye ku ishyirwaho ry’imipaka ubwo Abanyaburayi bigabizaga Afurika mu myaka hafi 130 ishize.

Amateka y’impitabihe ku Rwanda adutekerereza ko Ruganzu Ndoli ari we washyizeho bwa mbere imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba, ahasaga mu 1510.

Mu gitero Ruganzu Ndoli yagabye mu Bunyabungo, ni cyo cyashyizeho imipaka ya mbere y’u Rwanda, aho yakataje aza kugera ku ruzi rugabanya Kivu y’Epfo na Walikare, ku mugezi uzwi nka Rua Rwanda na magingo aya.

Kugeza ku ndunduro y’ibitero byo kwagura igihugu, abami bose bateye mu Bunyabungo barimo na Rwabugili, nta n’umwe wigeze arenga uwo mupaka washyizweho na Ndoli ngo ajye hakurya y’urwo ruzi.

Kigeli Rwabugili yatanze u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 168.606.

Mu nama y’i Berlin ubwo Afurika yacibwagamo imipaka, Abadage, Abongereza n’Ababiligi, ni bo baherereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abadage bahita barema icyo bise “Afurika Ndage y’Iburasirazuba” yari igizwe n’u Rwanda, Urundi na Tanganyika.

Ababiligi bo bafashe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, naho mu Majyaruguru y’u Rwanda hari Abongereza bakoronije Uganda na Kenya.

Nubwo ibihugu by’i Burayi byigabanyije ibyo muri Afurika bikanashyiraho imipaka uko bibyumva kuko nta yari ihari, ibihugu byakolonije ibice bya Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo byasigaranye ihurizo ryo kugena imiterere y’imipaka yabyo.

Ku wa 14 Gicurasi 1910, ni bwo hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe.

Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.

Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe ni bwo bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, nuko bakatakata ubutaka bw’u Rwanda rusigara ari buto cyane.

Igice kimwe cy’ubutaka bwarwo bacyometse kuri Congo (hagiye ubuso bwa kilometero kare 124. 553) harimo Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Ikindi gice kingana na kilometero kare 17.715 cyometswe kuri Uganda.

Ibice byose u Rwanda rwatwawe byari bigize 5/6 by’uko rwanganaga mbere. Kuva icyo gihe, u Rwanda rwasigaranye ubutaka buto buri ku buso bwa kilometero kare 26.338.

Abadage bari bagabanyirije ubutaka bwa koloni zabo, ntibigeze babigiraho ikibazo cyane kuko icyo bashakaga ni ibihugu bazabasha guteza imbere mu gihe cyose bazabikoloniza.

Iyo ni yo nkomoko y’Abanyarwanda batuye mu bihugu by’ibituranyi bakatiweho imipaka n’abakoloni bakaba bakomeje kugaraguzwa agati nk’aho ubutaka babirukanaho atari gakondo yahanzwe n’abakurambere babo.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *