Mu minsi ishize, ibice bitandukanye by’u Rwanda byibasiwe n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato kuva ku wa 10 Werurwe 2025, bitera impungenge ku baturage n’abakora ubucuruzi.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko impamvu y’iki kibazo ari ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibihugu bituranye.
Mu itangazo REG yashyize hanze ku wa 13 Werurwe 2025, yavuze ko ikibazo cyagaragaye mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi cyaturutse ku kwangirika kw’uyu muyoboro.
Iryo tangazo rigira riti: “Ibi bibazo byagaragaye mu Rwanda no mu bihugu duturanye, kubera ko dukoresha umuyoboro dusangiye.”
“Byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye bitera ibibazo mu kugenzura ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.”
Ibura ry’amashanyarazi ryagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ingenzi.
Mu mijyi itandukanye, cyane cyane Kigali, Huye, Musanze na Rubavu, abaturage bagaragaje impungenge z’ihungabana ry’ubucuruzi ndetse no gutakaza umusaruro bitewe n’ibura rya hato na hato ry’umuriro.
Jean Bosco Habimana, umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Ibura ry’umuriro ryongeye kuduteza igihombo gikomeye. Amaduka atunganya ibiribwa n’ibinyobwa bikonjeshwa yagize ibibazo bikomeye, bamwe batakaza ibicuruzwa kubera ko byangiritse.”
Abakora muri serivisi zitandukanye nka banki, ibigo by’itumanaho n’inganda nabo bagaragaje ko ibura ry’umuriro ryabangamiye imikorere yabo.
Mu bigo bitanga serivisi nk’amavuriro n’ibitaro, ibura ry’amashanyarazi ryabaye imbogamizi ikomeye, nubwo hari bimwe byifashishije moteri zifashisha mazutu mu gusunika serivisi z’ingenzi.
Ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikomeje kandi biteganyijwe ko izarangira bitarenze ku wa 17 Werurwe 2025. Hanashyizweho ingamba nshya zigamije kwirinda ko ikibazo nk’iki cyakongera kugaragara.
Mu butumwa bwihanganisha abaturage, REG yagize iti: “Turazirikana ingaruka byagize ku baturage, ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ibigo bitanga serivisi z’ingenzi.”
“Turabasaba kwihangana no kwitondera insinga z’amashanyarazi mu gihe umuriro wakongera kubura kuko imirimo yo gusana uwo muyoboro ikiri gukorwa.”
Ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi si ubwa mbere bubaye ikibazo gikomeye mu Rwanda.
Hari aho bamwe mu baturage babangamira ibikorwa remezo bifatiye runini igihugu, bagashaka kwigurira inyungu ku giti cyabo bikaviramo abaturage bose ingorane.
REG yasabye inzego zishinzwe umutekano gufata ingamba zikaze mu guhashya ubu bujura, ndetse inakangurira abaturage gutanga amakuru aho babonye ababikora.
Byongeye, hateganyijwe gukoresha ibikoresho bifite umutekano wiyongereye, bikagora ababifite mu mugambi wo kubyiba.
Ibura ry’amashanyarazi ryibasiye u Rwanda kuva ku wa 10 Werurwe 2025 ryagaragaje ingaruka zikomeye ku baturage n’ubukungu.
Gusa REG irizeza ko ikibazo kiri hafi gukemuka, ndetse hafashwe ingamba zo gukumira icyarimwe ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi.
Mu gihe cy’amezi ari imbere, bizasaba ubufatanye hagati y’inzego za leta, abikorera ndetse n’abaturage bose kugira ngo hifashishwe ibisubizo birambye bizatuma amashanyarazi adasibangana mu gihugu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X