Hahishuwe uko Ihene ziri kurikoroza muri politiki y’u Burundi, zikanahembera amacakubiri mu gihugu

Leta y’u Burundi imaze iminsi mu gikorwa kitavugwaho rumwe aho iri gutera inkunga amakoperative mu kugura ihene zihabwa abaturage hagamijwe kubashishikariza gukurikira ishyaka riri kubutegetsi, igikorwa bamwe bari gufata nko guhembera amacakubiri mu gihugu.

Inkuru dukesha African Arguments ivuga ko Koperative ya Sangwe ari yo inyuzwamo iyi nkunga ya Leta ku buryo abanyamuryango bayo bakunze kuba bafite ibibazo by’ubushomeri, bahabwa amatungo magufi yo korora bikabafasha kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko kugira ngo ubashe guhabwa iri tungo urigumane bigusaba kuba uri umunyamuryango w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Mu buhamya bwatanzwe n’uwitwa Niyongabo Jean ufite imyaka 33, yavuze ko ubwo yaburaga uburyo bwo gukomeza amashuri ye ya Kaminuza i Bujumbura yafashe umwanzuro wo gusubira iwabo i Muhuta mu Majyepfo y’Igihugu aho yari afite igitekerezo cyo gukora ubworozi buciriritse ariko bikamubera ingorabahizi.

Nyuma yaje guhabwa ihene ifite agaciro k’ibihumbi 140 by’amafaranga akoreshwa mu Burundi, iyi hene zikaba zari ziturutse muri Koperative ya Sangwe.

Niyongabo avuga ko iyi hene yaje kubyara abana babiri kandi ayitezeho kuzakomeza kumwororokera.

Ku rundi ruhande ariko mu Ntara ya Cibitoke iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, hari umuturage witwa Nzohabonayo Dieudonné uri mu kigero cy’imyaka 40 na we wari wugarijwe n’ubukene akaza gufata umwanzuro wo kwisunga iyo Koperative ikamuha ingurube.

Icyakora nyuma yo kuyishyikirizwa yaje kuyamburwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze babarizwa mu Ishyaka rya CNDD-FDD, aho uyu mugabo avuga ko bamusabye kubanza kwiyunga kuri iryo shyaka dore ko asanzwe abarizwa mu ryitwa CODEBU ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Nzohabonayo avuga ko yabwiwe ko ubufasha butangwa na Koperative ya Sangwe bugenewe abanyamuryango b’igihe kirekire ba CNDD-FDD bakunze kwitwa “Ab’indani”; ni ukuvuga ab’imbere mu ishyaka.

Ati: “Mu buryo buteguye, Koperative ya Sangwe iharanira inyungu z’abanyamuryango ba CNDD-FDD bonyine”.

Ni inde wungukira muri ibi bikorwa?

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yatangira inshingano nk’Umukuru w’Igihugu mu myaka ibiri ishize, yakunze gushyira imbere ikijyanye n’iterambere nka kimwe mu by’ibanze agomba kwibandaho nyuma y’aho Igihugu cyari kimaze imyaka itanu mu mvururu n’imidugararo yatangiye mu 2015.

Ndayishimiye yagize ati: “intambara yo guharanira amahoro twarayitsinze ubu hakurikiyeho iyo guhashya ubukene”.

“Buri munwa wose ugomba kubona icyo gutamira kandi buri mufuka wose ugomba kubamo amafaranga”.

Koperative ya Sangwe ifatwa nk’umuvuno ukoreshwa mu gusohoza ibyo Perezida Ndayishimiye yasezeranyije abaturage ndetse kugeza ubu iyi Koperative imaze kugezwa ku dusozi tugera ku 3200 mu gihugu hose ndetse buri hantu iyi Koperative igeze igenerwa miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo ibashe kuhatangiza ibikorwa byayo.

Izi Koperative za Sangwe zigenda zikwirakwizwa mu gihugu ziri muri politiki ya Leta yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi ebyiri ziza ku isonga aho Abarundi bangana na 90% batunzwe n’ibyo bikorwa.

Ni mu gihe kandi iyi gahunda yitezweho kugira uruhare mu kugabanya ubushomeri bwibasiye Abarundi ku kigero kiri hejuru ya 55% mu gihe kandi 63% by’abatuye iki gihugu bari munsi y’imyaka 25.

Abasesenguzi n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bavuga ko Koperative ya Sangwe ari iturufu iri kwifashishwa n’ubutegetsi mu kwigarurira abaturage aho babishingira ku kuba inama z’iyi Koperative zikunda kubera mu biro n’inyubako z’Ishyaka rya CNDD-FDD kandi zikayoborwa n’abafite aho bahuriye n’iryo shyaka.

Ikindi gishingirwaho ni uko hari abimwa amahirwe yo guhabwa ibigenerwa abanyamuryango ba Sangwe, bahowe ko babarizwa mu yandi mashyaka.

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Burundi (OLUCOME) Gabriel Rufyiri, avuga ko Koperative ya Sangwe iri gukora mu buryo butaboneye kuko ibikorwa byayo byakabaye bigera kuri bose nta kuvangura.

Ati: “Izi koperative ziterwa inkunga na Leta kandi izo nkunga zikomoka mu misoro iba yatanzwe n’abaturage, zikwiye kugirira umumaro buri wese”.

Leta y’u Burundi ihakana aya makuru yose ikavuga ko koperative za Sangwe atari umutungo wayo kandi zikora mu nyungu z’abaturage bose.

Harikangwa amacakubiri

Nubwo mu 2020 Perezida Ndayishimiye yatangaje ko igihe cy’umwijima kirangiye mu Burundi nyuma y’igihe cyari gishize abaturage bicwa abandi bagahunga ndetse ibitangazamakuru bimwe bigafungwa, abasesenguzi bavuga ko kudakorera mu mucyo no gushaka gusumbanisha abaturage binyuze muri Koperative za Sangwe, bishobora kuzagira ingaruka zikomeye zirimo amakimbirane akomeye bitewe n’uko bamwe mu baturage bazaba babona badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi.

Rufyiri avuga ko niba bashaka guteza imbere Igihugu cyabo bagomba kwirindi ubusumbane mu isaranganywa ry’ubukungu bw’igihugu kandi hakubahirizwa ingingo ya 63 y’Itegekonshinga u Burundi bugenderaho ndetse anagaragaza ko mu gihe Koperative ya Sangwe yakomeza imikorere nk’iyi, byazasenya Igihugu aho kucyubaka.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *