
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije n’Indwanyi za Zimbabwe ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda C ryo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabereye kuri Stade ya Huye ku wa 15 Ugushyingo 2023.
Wari umukino wa mbere ku Mutoza w’u Rwanda, Umudage Frank Spittler Torsten, mu gihe kandi Zimbabwe ari bwo bwa mbere yakinnye umukino w’amarushanwa kuva ikomorewe na FIFA muri Nyakanga, nyuma y’ibihano byamaze amezi 18 kubera kwivanga kwa leta mu miyoborere ya ruhago yayo.
Zimbabwe ifite abakinnyi beza barimo Marvelous Nakamba ukinira Luton Town muri Premier League na Marshall Munetsi wa Reims mu Bufaransa, nta buryo bukomeye yabonye bugana mu izamu, uretse umupira wakuweho na Ntwari Fiacre wasohotse neza akabuza Terrence Dzvukamanja gutsinda mu gice cya mbere.
Amavubi yirangayeho ku buryo bw’umupira Nshuti Innocent yahawe na Hakim Sahabo agatera ishoti ryakuwemo n’Umunyezamu Donovan Fungai Bernard mu gihe mu minota y’inyongera, Niyomugabo Claude yateye hanze umupira washoboraga kuvamo igitego kandi arebana n’izamu.
Twifashishije inkuru ya IGIHE, tureba ibyihariye byagaragaye kuri uyu mukino wahuje ibihugu byombi kuri Stade ya Huye.
Amavubi yageze kuri Stade yambaye Errea, mu kibuga akinana Masita
Ubwo Ikipe y’Igihugu yageraga kuri Stade ya Huye ivuye kuri Hotel Mater Boni Consilii aho yari icumbitse, abakinnyi, abatoza n’abandi bayigize bari bambaye imyambaro basanganywe yakozwe n’uruganda rwa Errea, nubwo mu ijoro ryari ryabanje Ikipe y’Igihugu yari yaraye imuritse umwambaro mushya wa Masita iheruka gusinyana amasezerano na FERWAFA.
Abafata amashusho n’amafoto basabwe kudafata ay’Ikipe y’Igihugu muri uwo mwambaro kuko undi [wa Masita] wari mu nzira. Mu kwishyushya, Amavubi yambaye umwambaro mushya w’uru ruganda rwo mu Buholandi ndetse no mu kibuga akinana uwari waraye umuritswe.
Indirimbo yubahiriza Zimbabwe yaririmbwe inshuro ebyiri
Nk’uko bisanzwe, mbere y’imikino mpuzamahanga y’amakipe y’ibihugu haririmba indirimbo zabyo. I Huye, hareherewe kuri “Simudzai Mureza wedu WeZimbabwe.”
Ubwo iyi ndirimbo yari irangiye, abakinnyi bamwe ba Zimbabwe bahise bakoma amashyi, abandi batangira gusimbuka bishyushya ngo bajye mu mwuka w’umukino, ariko bumva indirimbo yongeye gutangira.
Byabaye ngombwa ko bongera guhagarara neza, bakomeza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo, yakurikiwe na Rwanda Nziza.
Abafana n’abanyamakuru bamwe barebye umukino bahengereza
Nubwo Stade ya Huye yarimo abafana bake kubera impamvu zishobora kuba zirimo ko umukino wabaye mu masaha y’akazi kandi mu mibyizi, ntibyabujije ko benshi bawureba bahengereza.
Mbere y’uko igice cya kabiri cyawo gitangira, imvura yaguye i Huye yatumye abafana bishyuye 1000 Frw bari mu gice kidatwikiriye kigana ku Karubanda, birukankira kugama mu gice gitwikiriye cyicaramo abanyamakuru n’abandi bafana bishyuye 5000 Frw kuri uyu mukino.
Kubera ko aho hari hasanzwe huzuye, abagiye kugama bahagaze mu ruhande ahaba hari inzira zo kunyuramo n’inyuma ahatari intebe. Byabaye ngombwa ko n’abari mu byicaro byabo bahagarara, bamwe bareba umukino bahengereza, abandi bahitamo kwifashisha insakazamashusho nini yo muri Stade ya Huye.
Amavubi yihagazeho nk’ikipe iri mu rugo
Abifashijwemo no guhagarara neza kw’abarimo Mutsinzi Ange wahagaritse ba rutahizamu ba Zimbabwe inshuro eshatu ku buryo bwabazwe, ndetse na Imanishimwe Emmanuel wabikoze inshuro ebyiri, Amavubi yagumye mu mukino.
Ntwari Fiacre yasubije inyuma uburyo bubiri bwabonywe na Terrence na Prince Dube, ariko gusohoka nabi yakoze ku mupira watewe n’umutwe na John Takwara kwashoboraga gutanga ikipe ye. Uyu munyezamu kandi yagaragaje uburakari bukomeye ubwo Gitego Arthur yatakazaga umupira wavuyemo igitego cya Zimbabwe cyanzwe kubera kurarira.
Bizimana Djihad yayoboye umukino w’Amavubi hagati mu kibuga, Mugisha Gilbert agora ubwugarizi bwa Zimbabwe ku barimo Lingani Hadebe mu gihe Byiringiro Lague yashatse guhindura umukino w’Amavubi mu gice cya mbere ariko akagorwa no gukina umupira wa nyuma, byatumye asimburwa na Gitego mbere y’uko igice cya kabiri gitangira.
Ibyemezo by’abatoza b’Amavubi ntibyavuzweho rumwe binavugwa ko byagurishije iyi kipe
Gutangiza Nshuti Innocent mu busatirizi bw’Amavubi biri mu byongeye kwibazwaho mbere y’umukino dore ko adasanzwe abona umwanya uhagije wo gukina muri APR FC ndetse akaba yaranagowe ku mukino wa Mozambique muri Kamena.
Ku wa Gatatu, Nshuti Innocent yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel mu gice cya mbere, ashyizeho umutwe ujya hanze mu gihe kandi mu gice cya kabiri, yahawe umupira mwiza na Hakim Sahabo ari mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikurwamo n’Umunyezamu Donovan Fungai.
Nubwo yagowe mu gice yari ategerejweho umusaruro cyane, Nshuti yasubije inyuma imipira itatu ya Zimbabwe irimo ibiri yari iteretse hafi y’izamu ry’Amavubi n’undi umwe wa koruneri.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Amavubi yari yibuze ndetse Zimbabwe yasatiriye bigaragara mu minota 45 ya nyuma nubwo u Rwanda ari rwo rwabonye uburyo bwashoboraga gutanga umusaruro.
Gusimbuza Hakim Sahabo watangaga imipira ishobora guteza ibibazo Zimbabwe ntibyishimiwe n’abari i Huye aho benshi muri bo bavugirije induru Umutoza Frank Spittler n’abamwungirije, ndetse uyu mukinnyi wabanje guseka no gukomera amashyi abafana, yagaragaje uburakari ajya mu byicaro bye ku munota wa 77, akubita icupa ry’amazi umugeri.
Agaruka ku mpinduka yakoze zirimo gukuramo Byiringiro Lague, Mugisha Bonheur, Sahabo, Nshuti Innocent na Imanishimwe Emmanuel agashyiramo Gitego Arthur, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Muhire Kevin, Sibomana Patrick na Niyomugabo Claude; Umutoza Frank Spittler yavuze ko hari abakinnyi badashobora gukina iminota yose ndetse hari n’igihe atekereza guhindura imikinire.
Ati “Impinduka zikorwa kubera impamvu, abakinnyi bamwe ntibari ku rwego rwo gukina iminota 90. Rimwe na rimwe dukora kandi impinduka kugira ngo duhindure uburyo bwo gukina no guhagarara mu kibuga. Abakinnyi baba bari ku ntebe na bo ni beza ku rwego rungana, rero buri wese yasimburwa.”
Yavuze ko kandi yanyuzwe n’inota yabonye kuko amaze igihe gito ahawe ikipe mu gihe yatinze no kubona bamwe mu bakinnyi bavuye hanze.
Ati “Ukurikije ko ari bwo tugitangira, nishimiye umusaruro uvuyemo. Ubu natangiye kumenya abakinnyi. Benshi muri bo baje batinze ndetse ntibitozanyije natwe, ku bw’ibyo rero gukina gutya ni byiza.”
Amavubi yahise asubira i Kigali, azasubira mu kibuga yakira Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo, mu mukino w’Umunsi wa Kabiri na wo uzabera kuri Stade ya Huye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.



















