Hamenyekanye abantu bihishe inyuma y’ubwiyongere bwa Sida mu Burasirazuba n’impamvu iri kubibatera

Bamwe mu babyeyi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barashinja urubyiruko imyitwarire mibi no gushaka gukira vuba, nka bumwe mu buryo butuma bakomeza gukwirakwiza Virusi itera Sida, bagasaba leta kongera guhwitura ababyeyi bibagiwe inshingano zabo. 

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya Nzeri 2023 ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 14 bugamije kurwanya Virusi itera Sida. 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giherutse kugaragaza ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abarwaye Sida bafite ubwandu bushya, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu turimo; Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo. 

RBC igaragaza ko ubwandu bushya kuri ubu bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 24. Imibare kandi na none igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%. 

Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma Virusi itera Sida yiyongera cyane muri iyi Ntara harimo kuba ababyeyi benshi barateshutse ku nshingano zo kurera ndetse no kuba urubyiruko rwinshi ruri gushaka gukora vuba, rukabikora runyuze mu busambanyi. 

Rwimba Simom Pierre utuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko kimwe mu biri gutuma ubwandu bwa Virusi itera Sida bwiyongera, bituruka ku babyeyi bamwe na bamwe bataye inshingano ndetse n’abana bamwe batacyumva inama z’abakuru. 

Ati “ Ababyeyi ntabwo bagitanga uburere ku bana, ntabwo bagifata umwanya ngo baganirize neza abana babo nka kera. Ubu batereye iyo kuburyo umwana asigaye yigenga. Ikindi ariko ntabwo abana b’ubu bacyumva urasanga bishora mu buraya nta gukoresha agakingirizo, ejo ugasanga yaryamanye n’umugabo, bwacya akaryamana n’undi mwana w’umusore, Sida bakagenda bayihererekanya mpaka.” 

Ngirinshuti Charles wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Mukarange we yagize ati “ Urubyiruko rw’ubu rwabonye uburenganzira bwinshi ku babyeyi babo, ibyo rero bituma bigenga cyane kuburyo banakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo kwandura Sida. Njye numva hakwiriye ubukangurambaga bwibutsa ababyeyi inshingano.” 

Ingabire Josiane utuye mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, we yavuze ko impamvu ituma Sida iri kwiyongera bituruka ku bushomeri bwinshi buri mu rubyiruko, ubu ngo butuma abenshi bahitamo kujya baryamana n’abafite amafaranga nabo bakabanduza Sida. 

Ati “ Leta niyongere ubukangurambaga bwinshi, inashakire imirimo urubyiruko rwinshi, rubone aho ruhugira. Ibi nibikorwa abenshi bazabura umwanya wo gukora ubusa. Ikindi ababyeyi nibaganirize abana babo babereke ko Sida igihari kandi yica nabi nabyo byagira icyo bitanga.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko nibura buri kwezi mu Karere ka Gatsibo abakobwa ijana b’abangavu basambanywa, agaragaza ko muri abo hataburamo n’abandura Sida. Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwifata nka bumwe mu buryo bwarufasha kwirinda. 

Ati “Icyo nabwira urubyiruko nibirinde ubusambanyi, niyo nzira imwe nini cyane abantu bashobora kwanduriramo Virusi itera Sida. Turagira inama urubyiruko ko bakwifata kuko turifuza ko nk’imbaraga ‘igihugu bareka ubusambanyi kugira ngo bakomeze bakorere igihugu n’imiryango yabo.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene we, yavuze ko muri iyi minsi 14 bagiye kumanura serivisi nyinshi zirimo kwipimisha n’ubukangurambaga, izi ngo bazazigeza ku Mudugudu mu gufasha abaturage n’urubyiruko kwipimisha no kumenya neza uko bahagaze. 

Kuri ubu mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ni 218.314. Intara y’Iburasirazuba ifite abafata imiti y’ubwandu bangana 49, 505. Abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *