Mu mirwano ikaze yabaye ku wa mbere, umutwe wa M23 wafashe agace ka Kaziba nyuma y’operasiyo yagoye ingabo z’u Burundi, byanatumye zihitamo kwiruka.
Abaturage batuye muri ako gace batangarije umunyamakuru wa Bwiza.com na Bwiza TV ducyesha iyi nkuru ko ingabo za M23 zakoresheje ubuhanga budasanzwe, bituma bigorana ko hari uwazitambika.
Bivugwa ko mbere yo gufata Kaziba, M23 yabanje kwinjira muri teritwari ya Mwenga, hanyuma ikagaragaza ko isubiye inyuma.
Nyamara, aho kunyura i Mwenga nk’uko byari byitezwe, M23 yafashe icyemezo cyo gukikira uwo muhanda, yerekeza Kaziba ibarizwa muri teritwari ya Walungu.
Aka gace gafite imisozi ireba ikibaya cya Ruzizi, Mwenga, Uvira na Fizi, kikaba gifite akamaro kanini mu bijyanye n’igisirikare.
Amakuru yamenyekanye mu masaha ya nimugoroba yemeje ko M23 yamaze gufata Kaziba, icyari icumbi ry’ibirindiro by’ingabo z’u Burundi.
Abasesenguzi bavuga ko amayeri yakoreshwejwe na M23 muri iyi mirwano ari yo yatumye ifata aka gace vuba.
Biravugwa ko abarwanyi ba M23 bari bambaye imyenda isa n’iy’ingabo z’u Burundi, bikaba byarayifashije kwihisha neza no kugera kuri Kaziba bitayigoye.
Kaziba, nk’akarere gahanamiye ikibaya cya Ruzizi, ni ahantu hari strategic ku mpande zose zirwanira uburasirazuba bwa Congo.
Kuryigarurira bivuze ko M23 ifite amahirwe menshi yo kugenzura inzira zerekeza muri teritwari za Uvira na Fizi, ikanaseta imbogamizi ku bahanganye nayo mu gucunga ibitero no kohereza ibikoresho.
Urebye imiterere y’intambara, kugaragara kwa M23 muri Kaziba byerekana ko yabashije gucamo ibice ingabo z’u Burundi n’iza Congo (FARDC).
Bivugwa ko kimwe mu bice by’izi ngabo cyasigaye mu gace ka Kamituga, kikaba cyugarijwe n’ingabo za M23 zaturutse Minembwe n’izindi zavaga Walungu.
Uko bigaragara, iyi Kamituga irashobora kuba irimo kugotwa n’ingabo za M23 nyuma yo guhura n’umutwe wa Twirwaneho.
Abakurikirana iyi ntambara bavuga ko M23 yashyizeho amayeri yo gusunikira imirwano kure y’umujyi wa Uvira, kugira ngo igabanye ubukana bw’ingaruka z’intambara kuri uwo mujyi.
Ibi si ubwa mbere M23 ibikora, kuko yigeze gukoresha ubu buryo mu mirwano yo muri Sake, Kanyabayonga n’ahandi henshi.
Ifatwa rya Kaziba na M23 rirongera kongera igitutu ku ngabo za Congo n’iza EACRF, cyane cyane ingabo z’u Burundi zari zifite ibirindiro aho.
Ubusanzwe, aka gace ni ahantu hakomeye ku bijyanye n’ubwirinzi kubera uko gahagaze hejuru y’ibice byinshi by’Uburasirazuba bwa Congo.
Kuryigarurira bivuze ko M23 yateye indi ntambwe ikomeye mu gukomeza kwagura ibice ifite mu maboko.
Mu gihe iyi ntambara ikomeje gukaza umurego, biragoye kumenya icyerekezo cyayo mu minsi iri imbere.
Icyakora, ibimenyetso byerekana ko M23 irimo gukoresha ubuhanga mu gutegura imirwano no gushyira igitutu ku bahanganye nayo.
Kugeza ubu, ingabo za Congo n’iz’u Burundi zitaratangaza igikorwa gifatika cyo gusubiza Kaziba mu maboko yazo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X