Abaganga batangaje ko urupfu rw’umucuruzi w’Umunyarwanda Fred Kayitare wari watawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rwa Uganda, CMI rwaturutse ku kuba amagufa yo mu rukenyerero n’urutirigongo yarangiritse igihe yashakaga gutoroka anyuze mu idirishya ryo mu igorofa rya kabiri ry’inyubako ya CMI i Mbuya.
Kayitare yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 n’abakozi ba CMI bafatanyije n’abashinzwe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba babarizwa mu mutwe wa JATT (Joint Anti-Terrorism Task Force).
Yari akurikiranyweho ibyaha by’ubujura bw’amafaranga ya Cairo International Bank.
Uyu mucuruzi w’umunyarwanda yahise ajyanwa i Mbuya ku biro bikuru by’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda. Aha ibyumba babarizamo abakekwaho ibyaha biri mu igorofa rya kabiri.
Icyumba Kayitare yajyanywemo cyarimo abagabo b’inararibonye mu gucukumbura ndetse ngo bari bafite amakuru ahagije kuri iki kirego, bamubaza ibibazo mu gihe cy’amasaha atatu.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru Chimpreports yavuze ko “Kayitare yabonye ko inzego z’umutekano zifite amakuru menshi amuhuza n’ibyaha by’ubujura bw’amafaranga yibwa muri banki zitandukanye. Kayitare yatangiye gufatanya n’abayobozi [abashinzwe iperereza], yemera uruhare rwe mu gucura umugambi wo kwiba banki zitandukanye.”
Muri icyo gihe inshuti nke cyane za Kayitare ni zo zari zizi aho aherereye.
Uwatanze amakuru yavuze ko igihe Kayitare yari atangiye kwemera icyaha, agaragaza uruhare yagize mu bujura bwakozwe muri za banki zitandukanye, abagenzacyaha bo bari bishimiye ko babonye amakuru bashakaga.
Ati “Abagenzacyaha bo bamukuyemo amakuru yose bashakaga. Wari umusaruro ukomeye tugezeho.”
Nyuma yo kumukuramo amakuru, abagenzacyaha bamusize mu cyumba yabarizwagamo kirimo matola, abashinzwe umutekano barafunga ngo basinzire ho gato.
Muri icyo gihe ngo abakozi ba CMI bakomeje kujya guta muri yombi abandi bakekwaho ibyaha, naho umurinzi wari wamusigayeho atangiye gusinzira yumvise urusaku rw’ikintu gisa n’igituritse, n’abandi bari aho bihutira kujya kureba ikintu cyituye hasi.
Basanze ari umugabo uri gutaka kubera ububabare bwinshi. Bivugwa ko Kayitare yashatse gutoroka akoresheje umugozi yakoze azinze amashuka, akayahambira ku idirishya ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo (5h00’).
Uwatanze amakuru ati “Birashoboka ko amaboko ya Kayitare yabuze imbaraga zo gukomeza guterura umubiri we w’ibilo 100 mu gihe yari afashe ku mugozi ari gushaka gutoroka.”
Abarinzi bo kuri CMI bihutiye kujyana Kayitare ku bitaro bya Mbuya, abaganga basanga igufa ryo mu rukenyerero ndetse n’urutirigongo yavunitse, nyuma y’amasaha make ahita yitaba Imana.
Uyu watanze amakuru yavuze ko atazi impamvu Kayitare yahisemo kugerageza gutoroka, ariko ahamya ko yapimaga amahirwe kuko yari abizi ko amaherezo ye ari ukujyanwa muri gereza ya Luzira.
Umwe mu bo mu muryango wa Kayitare utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Chimpreports ko bakiri mu gahinda k’umuntu wabo wapfuye urupfu rurimo amayobera, avuga ko batizeye neza ibyatangajwe bijyanye n’urupfu rwe, ndetse ko hagikenewe iperereza ryisumbuyeho.
Yagize ati “Ubu twabonye iby’ibanze bigaragaza urupfu Kayitare yapfuye ariko ntabwo twari twanyurwa, ndetse badusezeranyije ko hakomeza gukorwa iperereza kuri iki kibazo.”
Binavugwa ko umuryango wa Kayitare wohereje umuganga wigenga ku bitaro bya Mbuya, mu gihe hakorwaga isuzumamurambo.
U Rwanda kandi ngo rwaba rwarasabye Leta ya Uganda ibisobanuro birambuye ku rupfu rwa Fred Kayitare, ndetse ubuyobozi bwa Uganda bwabwiye Chimpreports ko raporo ivuga ku rupfu rwe yashyikirijwe ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Amafaranga yibwe hehe?
Chimpreports yanditse ko mu minsi mike ishize Cairo International Bank yatanze ikirego muri Joint Anti-Terrorism Task Force ko yibwe miliyoni 2.3 z’Amadorali ya Amerika, ahwanye na miliyari 8 z’Amashilingi ya Uganda.
Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, amabanki n’ibigo by’itumanaho zatangiye gukorana zishakisha abakekwaho ubujura bwifashisha ikoranabuhanga.
Abakora ubujura mu mabanki ngo babanza gusaba abantu batapfa gukekwaho ibyo bikorwa gufungura konti, bakabaha amakarita yabo yo kubikuza ku kiguzi cya miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.
Aba kandi ngo bakorana bya hafi n’ibyitso byabo birimo abasanzwe ari abakozi bo muri banki, bakababwira konti ziriho amafaranga menshi zirimo n’izasinziriye, cyangwa iz’abantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abakozi bo muri banki kandi ngo bafasha abajura kongera umubare w’amafaranga ikarita izakoreshwa mu bujura yemerewe kubikuza. Amafaranga yo kuri za konti zisinziriye yoherezwa kuri konti zitandukanye bikozwe n’abakozi ba banki, abacuze umugambi wo kwiba bagahita babikuza ako kanya.
Polisi ya Uganda igaragaza ko ibyaha by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga byiyongereyeho 10%, aho muri 2020 byavuye kuri 256 bigera kuri 286 muri 2022.
Muri 2021, Polisi yo muri Uganda yatangaje ko abajura bibisha ikoranabuhanga bibye amabanki yo muri Uganda miliyoni enye z’Amadorali ya Amerika.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com