Hamenyekanye Ibyari byanditse ku gapapuro kahawe Muhire Kevin agahita agaca

Ku Cyumweru, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bari bafite amatsiko menshi y’umukino ukomeye wahuje abakeba APR FC na Rayon Sports.  

APR FC na Rayon Sports zahuriye mu mukino wari utegerejwe na benshi, ariko warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.  

Nubwo nta kipe yabashije gutsinda, inkuru yagarutsweho cyane nyuma y’uyu mukino ni ubutumwa butunguranye bwandukuwe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ubwo umukino wari urimbanyije. 

Mu gihe abafana bari bahugiye ku mukino, hagaragaye agapapuro gato kariho ubutumwa bugenewe kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin.  

Nyuma yo kugasoma, uyu mukinnyi yahise agaca, ibintu byatumye benshi bibaza ibyaba byanditseho ndetse batangira gukeka ko hari amabanga akomeye Rayon Sports yaba igiye gukoresha muri uyu mukino. 

Nyuma y’icyo gikorwa cyatumye abafana n’abasesenguzi ba ruhago bagira amatsiko, byaje gutangazwa ko ako gapapuro kari kabitswe n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa.  

Uyu mutoza yifashishije urubuga rwa WhatsApp yaje gusobanura ibyari byanditse kuri ako gapapuro, avuga ko yari yabwiye Muhire Kevin aya magambo: 

Ati: “Ugerageza kwibikira imbaraga, kandi ukomeze kuba hafi Hadji. Nanone kandi igihe dutakaje umupira ujye uhita ujya kuri nimero 19 cyangwa 25.” 

Iri jambo ryagaragaje imikinire Rayon Sports yashakaga gukoresha muri uyu mukino.  

Rinagaragaza ko iyi kipe yari ifite gahunda yihariye mu buryo bwo guhangana na APR FC, aho bashakaga kugumana imbaraga, gukurikira umukinnyi Hadji, ndetse no gucunga abakinnyi ba APR FC. 

Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi. Rayon Sports yagerageje kugenzura umukino cyane mu kibuga hagati, mu gihe APR FC yashakaga gutsinda binyuze ku mipira miremire n’uburyo bwihuse bwo gusatira izamu.  

Nubwo habonetse amahirwe atandukanye ku mpande zombi, abakinnyi ntibabashije kuyabyaza umusaruro, maze umukino urangira ari ubusa ku busa. 

Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC ikurikiyeho n’amanota 41.  

Ibi bivuze ko guhatanira igikombe bikomeje, aho Rayon Sports igomba kwitwararika kugira ngo itazatakaza umwanya wa mbere. 

Nyuma y’iyi nkuru, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kwibaza impamvu umutoza wa Rayon Sports yakoresheje ubwo buryo bwo gutanga amabwiriza aho kubinyuza mu buryo busanzwe bwo gutanga amabwiriza hagati y’umutoza n’abakinnyi mu kibuga.  

Ibi byatumye hakomeza kuvuka impaka, bamwe bavuga ko byari uburyo bwiza bwo gutanga amabwiriza mu ibanga, mu gihe abandi bibazaga impamvu butatangajwe mu buryo busanzwe. 

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bagaragaje ko gukoresha ubu buryo atari igitangaza kuko amakipe menshi ku rwego mpuzamahanga akoreshaka uburyo nk’ubu kugira ngo bahindure umukino mu ibanga. 

Muri shampiyona zikomeye ku isi, abatoza bakoresha uburyo butandukanye bwo gutanga amabwiriza, harimo no kwandika ubutumwa ku mpapuro cyangwa kohereza ibimenyetso byihariye. 

Uyu mukino wagize ingaruka ku migendekere ya shampiyona y’u Rwanda, aho Rayon Sports igomba gukomeza guhangana kugira ngo yegukane igikombe, mu gihe APR FC nayo ishaka kwigaranzura mukeba wayo.  

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *