Hamenyekanye ibyo u Rwanda rugiye kujya rukorera abagize uruhare muri Jenoside bitegura gufungurwa.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihungu (MINUBUMWE) yatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2025 hazatangira amasomo yihariye agenewe abagororwa bafunzwe bazira ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubategurira kongera kubana neza n’imiryango n’abaturage muri rusange. 

Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihungu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu biganiro by’urubyiruko byiswe ‘Rubyiruko, menya amateka yawe’.  

Ibyo biganiro ni kimwe mu bikorwa bigamije kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Nk’uko Minisitiri Bizimana yabisobanuye, aba bagororwa bazahabwa inyigisho zisumbuye ku zo basanzwe bahabwa mu magororero.  

Izo nyigisho zizibanda ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, no kubafasha kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere. 

Ati: “Twabonye ko ari ngombwa ko aba bantu bahabwa amasomo yihariye mbere yo gufungurwa, kuko hari abasigaye bagitsimbaraye ku myumvire ya Jenoside, baticuza cyangwa ngo basabe imbabazi. Hari n’abaheruka imiryango yabo hashize imyaka myinshi, bakeneye kwitegura kongera kubana n’abaturage neza.” 

Iyi gahunda y’inyigisho igamije no gukumira ibibazo bishobora kuvuka igihe uwakatiwe imyaka 20 cyangwa 30 afunguwe, akagaruka mu muryango nyarwanda.  

Mu bihe byashize, byagaragaye ko hari abatabashaga kwakirwa neza n’abo bahemukiye kuko batari bariteguye kubana na bo. 

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko iyi gahunda ari imwe mu nzira zigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bityo abazafungurwa bakazagira umusanzu mwiza batanga mu gihugu aho kuguma mu myumvire ya kera. 

Abagororwa bazatangira guhabwa izi nyigisho mu gihe bazaba basigaje amezi atatu ngo bafungurwe, kandi bizakorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera, ubuyobozi bw’amagororero, n’abafatanyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *