Hamenyekanye icyatumye Mukamasabo Apolonie wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yirukanwa kuri uyu mwanya?

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie, yirukanwe muri izi nshingano kuri uyu wa 28 Kanama 2023 kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse. 

Inama Njyanama y’aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba, ni yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Hategekimana Jules. 

Mukamasabo Apolonie yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mu 2019 asimbuye Kamali Aimé Fabien wari umaze kwegura. 

Icyo gihe hirya no hino mu gihugu habaye amatora yo gusimbuza ba Meya bari mabaze iminsi mu nkubiri yo kwegura, yatangiriye ku rwego rw’Umurenge ku wa 26 Nzeri 2019, hatorwa abajyanama bagombaga guhagararira imirenge mu nama njyanama z’uturere. 

Aya matora yasize mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, ab’igitsina gore babaye 10. 

Mu karere ka Karongi hatowe Mukarutesi Vestine wasimbuye Ndayisaba Francois. Mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’akarere asimbuye Uwamariya Béatrice mu gihe mu karere ka Musanze hari hatowe Nuwumuremyi Jeannine. Abandi bari abayobozi bungirije. 

Muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Rutsiro na ko mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida wa Repubulika yasheshe Inama njyanama n’abayobozi bako nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano bari bafite zo gufasha akarere mu iterambere. 

Byabaye tariki 28 Kamena 2023, Mulindwa Prosper ashyirwaho ngo ayobore ako karere mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi atatu ashobora kongerwa hagatorwa inama njyanama nshya ari nayo izavamo Meya n’abamwungirije. 

Kuri uyu wa 28 Kanama kandi ni bwo Perezida Kagame yafashe umwanzuro wo kuvana ku mirimo uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *