Impanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihaniza urubyiruko rwagenze iminsi irenga itatu rujya “kuramya ubukene” zakwirakwiye mu bitangazamakuru, ariko hari bimwe bikorera mu mahanga byabisobanuye mu buryo budahwitse kuko byatubuye inkuru y’ibitavuzwe.
Nyuma yo kumva ko urwo rubyiruko rwagiye ahantu habonekeye, bamwe mu banditsi bahise babisamira hejuru babihuza n’umutambagiro mutagatifu ukorerwa i Kibeho, ariko ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima bigaragaza ko ahavugwaga hatandukanye n’i Kibeho.
Aho Umukuru w’Igihugu yakomoje ni ku Murwa wa Bikira Mariya “Umubyeyi w’Abakene” uherereye ku Musozi wa Crête Congo Nil mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Congo Nil, mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Uwo murwa ugizwe n’ibice bitatu, ari byo Ingoro y’Umubyeyi Bikira Mariya, Paruwasi ya Crête Congo Nil n’Umusozi wa Karuvariyo, abakirisitu gatolika baterera bagamije kongera kwiyuzuza n’Imana.
Ubwo yagezaga ubutumwa ku rubyiruko rusaga 2000 rw’abayobozi rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nka “Youth Connekt” rwishimira imyaka 10 rimaze rihindura ubuzima n’imibereho y’urubyiruko rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abantu baramya ubukene cyangwa icyagira abantu abakene.
Imihango ngarukamwaka ikorerwa ku Murwa wa Bikiramariya, harimo kuba abakirisitu bamara iminsi itatu baterera Umusozi Karuvariyo bambaza uwo Nyina wa Yezu ufatwa nk’Umubyeyi w’Abakene ari na we watuwe Diyosezi Gatolika ya Nyundo yigeze kwibasirwa n’ubukene bukabije mu myaka yo hambere.
Perezida Kagame yagize ati: “Njye nagira ngo n’iyo musenga, muba musaba ibyabateza imbere, musaba ibyabakiza mukava mu bukene. Nta muntu waramya ubukene ntibibaho…”
Iyo mihango ikurura ibihumbi by’abakirisitu Gatolika buri mwaka, kandi abenshi muri bo ni urubyiruko. Amasengesho aheruka yabaye muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri Dr. Utumatwishima akaba ari we wari Umutumirwa Mukuru.
Yavuze ko yatunguwe ndetse anababazwa no kwibonera ibibera muri ayo masengesho, aho abayitabira bagenda amanywa n’ijoro batarya, batanywa kandi barara hanze, nta mutekano bacungiwe kandi nta n’ibikorwa remezo by’isuku cyangwa ibindi byose bikenerwa ahahurira abantu benshi bihari.
Bivugwa ko uwo mutambagiro n’amasengesho byatangijee na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Kiriziya ya Nyundo mu 1954. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abiganjemo urubyiruko bamara iminsi itatu bagenda n’amaguru baturutse mu bice bya Rusizi, Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Rutsiro.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yagize ati: “Hari ibintu bimwe na bimwe bitakijyanye n’igihe mu by’ukuri, ibintu udashobora gukora uyu munsi n’uyu mwaka. Hari uburyo bukwiriye abantu bashobora gukoramo umutanbagiro mutagatifu nk’ukorerwa i Kibeho. Ababitegura bakwiye kuzirikana umutekano w’abawitabira. Uko umuhango “w’Umubyeyi wacu w’Abakene” wakorwaga mu 1954 ni na ko ugikorwa uyu munsi, ibyo bikwiye guhinduka.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu bikwiye guhinduka ari izina ryahujwe n’uwo kuhango n’ahantu bibera hakomeza kwimakaza imyumvire ya gikene kuko bishobora kugira ingaruka zihoraho ku rubyiruko.
Yabwiye The New Times ati: “Mu ijambo nabagejejeho, nababwiye gutaha bagasubira ku ishuri, bagatangira ibikorwa by’ubukungu bibateza imbere kuko na Yezu ubwe atigeze atoranya intumwa zidakora… gusenga biremewe ariko mukwiye kuba mukora cyane kugira ngo mwikure mu bukene.”
Dr. Utumatwishima yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko na Polisi y’u Rwanda bazakomeza gukorana bya hafi n’abategura ayo masengesho n’umutambagiro mutagatifu kugira ngo bikorwe mu buryo butayobya urubyiruko.
Imvaho Nshya
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com