Hamenyekanye impamvu ikomeye cyane yatumye Perezida Museveni wa Uganda agira umuhungu we umugaba mukuru w’ingabo za UPDF

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye, yasobanuye ko Perezida Yoweri Museveni yagize umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru, ashingiye ku bikorwa bitandukanye yakoze. 

Tariki ya 21 Werurwe 2024 ni bwo Brig Gen Kulayigye yatangaje ko Gen Muhoozi yazamuwe mu ntera. 

Gen Wilson Mbadi wari usanzwe ari Umugaba Mukuru we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Amashyirahamwe. 

Mu kiganiro na NTV Uganda, Bri Gen Kulayigye yasobanuye ko Gen Muhoozi yari akwiye uyu mwanya kuko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa imbere mu gihugu, muri Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Yagize ati “Yagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Sudani y’Epfo, muri Repubulika ya Centrafrique, mu majyaruguru ya Uganda, mu Burasirazuba bwa Uganda no muri Opération Shujaa yatangije.” 

Opération Shujaa ni ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, byatangiye mu 2021. Ubu biyoborwa na Gen Maj Dick Olum usanzwe ari Komanda w’ingabo zirwanira mu misozi miremire. 

Brig Gen Kulayigye yatangaje ko umuhungu wa Museveni ari mu kazi asobanukiwe. Ati “Aje gukomeza gahunda azi. Yahuguriwe mu Misiri, yiga amasomo y’abofisiye bato muri Sandhurst, yiga muri Amerika amasomo yo kuyobora ingabo.” 

Gen Muhoozi ni umwe mu bofisiye bo muri Uganda bazamuwe mu ntera byihuse. Hari abavuga ko ari amahirwe yagize, bitewe n’uko umubyeyi we ari Umukuru w’Igihugu, gusa Umuvugizi wa UPDF yasubije ko atari ko biri. 

Yagize ati “Kuba umuhungu wa Perezida ntibimwambura amahirwe yo gukorera igihugu mu mwanya uwo ari wo wose.” 

Hari abatewe impungenge n’uko Gen Muhoozi akomeje kugaragara muri politiki, yifashishije ishyaka PLU (Patriotic League of Uganda) ryitwaga ‘MK Movement’, gusa Brig Gen Kulayigye yasubije ko kuba umusirikare bitamwambura ubu burenganzira, kuko hari abamubanjirije bahawe imyanya ya politiki. 

Ati “Abagaba bakuru baheruka bagizwe ba Minisitiri. Habaye impaka mu Nteko Ishinga Amategeko zishingiye kuri nyakwigendera Gen Aronda kandi icyo kibazo cyarakemutse. Byagaragaye ko amategeko yemerera Perezida gushyira umusirikare ku mwanya wa Minisitiri.” 

Gen Muhoozi yari asanzwe ari umujyanama wa Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare. Uyu mwanya wahawe Lt Gen Peter Elwelu wari Umugaba Mukuru wungirije wa UPDF. 

Umuhungu wa Museveni afite imyaka 49 y’amavuko. Yinjiranye mu gisirikare cya Uganda ipeti rya Sous-Lieutenant mu 1999, avuye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Sandhurst mu Bwongereza. Yaherukaga kuzamurwa mu ntera mu Ukwakira 2022 ubwo yahabwaga ipeti rya Général. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *