Hamenyekanye inkuru nziza cyane ku bantu basigaye batinya gushaka serivisi za SIDA kwa muganga

Bamwe mu rubyiruko rugira isoni zo kujya kwisuzumisha kwa muganga, kugisha inama no kubona udukingirizo bikarangira bakoreye aho, baragirwa inama yo kugana ikigo cy’urubyiruko kikabafasha kubona izo serivisi mu buryo bifuza, mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. 

Ni byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 14 bugamije gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu Murenge wa Kibungo, ku nsanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo dukumire ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.” 

Ibi bije nyuma y’aho ubushakashatsi bushya bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima( RBC), bwagaragaje ko mu turere icumi twa mbere mu Rwanda turimo abantu benshi baherutse kwandura virusi itera SIDA, Intara y’Iburasirazuba ifitemo dutanu ndetse abafata imiti y’ubwandu bangana 49, 505; abagera kuri 66% muri aba bafata imiti nibo bagabanya ubwandu. 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko mu mibare y’ubwandu bushya bwa SIDA buri kuri 35% mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bukiganza mu Ntara y’Iburasirazuba ko no mu Karere nabo babufitemo, ariyo mpamvu agira inama urubyiruko yo kutagira isoni zo kugisha inama, kwipimisha no kugura agakingirizo. 

Yagize ati: “Mu turere dufite ubwandu buri hejuru niyo mpamvu twinjiye muri ubu bukangurambaga kugira ngo dukangurire cyane cyane abakiri bato, abakuze ariko urubyiruko turabizi ko arirwo rufite umubare munini kandi aribo mbaraga z’lgihugu zubaka, nibo turi kwibandaho cyane dufatanyije n’abagize ikigo cy’urubyiruko.” 

Niyonagira akomeza agira ati: “Turabasaba ko niba wenda harimo ibibazo byo kugira ipfunwe, kujya kugisha inama, kwipimisha no gushaka gukoresha udukingirizo bashobora kugana ikigo cy’urubyiruko kuko ni abajeni bagenzi babo babafasha kandi nk’uko babivuga ngo iyo bagiye kwa muganga abantu bakuru baratubona, turabakangurira kwigira muri icyo kigo cyabo kandi bagahabwa serivisi bifuza.” 

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari benshi basigaye bishora mu ngeso z’ubusambanyi kandi ntibibuke gukoresha agakingirizo ndetse bakagira n’ubwoba bwo kumva ko banduye SIDA aribyo bituma batajya kwisuzumisha kwa muganga. 

Umusore umwe yagize, ati:”Njyewe nkubwije ukuri maze imyaka itatu ntarajya kwisuzumisha iyo SIDA kwa muganga cyangwa ahandi hose kandi abo twaryamanye ni benshi pee !ntumbaze ibyo gukoresha agakingirizo kuko hari gihe mba nanyoye inzoga simbyibuke. Niyo mpamvu nkeka ko SIDA yiyongera mu rubyiruko nk’uko babivuze.” 

Muhire Claude, ati: “Uwakujyana mu banyeshuri biga baba mu bigo wakumirwa! Nta numwe ukoresha utwo dukingirizo kandi niho basambana cyane, mu Karere kacu ho kuva Ikigo cy’urubyiruko kigiye kurangira wenda bamwe kizadufasha kuko bamwe tuzajya tujyayo duhugire mu bindi nabadashaka ko babonwa n’abantu kwa muganga bakirirweyo ntawubimenye.” 

Imibare y’ubwandu bwa SIDA igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba mu myaka icumi ishize, bwiyongera, bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/2015 na 2,5% mu 2018/2019 burazamuka bugera kuri 2,8% mu 2019/2020. 

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda kuri ubu yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije virus itera SIDA, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo. 

MUHAZI YACU

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *