Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bivuga ko iki gihugu cyaba kiri inyuma y’irohama ry’ubwato bunini bw’intambara bw’u Burusiya, Moskva, ubwato bunini ku isi bwari bugiye kwifashishwa mu kugaba ibitero muri Ukraine.
BBC News ivuga ko hari umuyobozi wo muri USA utavuzwe amazina, wasobanuye ko mbere y’uko ubu bwato burohama, Ukraine yari yabanje gusaba iki gihugu amakuru y’aho buherereye.
Hanyuma ngo USA yifashishijwe urwego rw’ubutasi, yaje gutanga aya makuru, Ukraine iburasa misile ebyiri, burarohama.
Gusa uyu muyobozi akomeza avuga ko Amerika ijya gutanga aya makuru ntiyari izi ko ubu bwato buraswa.
Ubwo bwari bumaze kuraswa, u Burusiya ntibwabyemeje, ahubwo bwatangaje ko bwafashwe n’umuriro, abari baburimo bakurwamo, intwaro zarimo ziraturika, nyuma burarohama.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo iravuga kuri aya makuru.
Umuvugizi w’ingabo zayo, John Kirby yaherukaga kwemeza ko igihugu cye gifasha Ukraine mu rwego rw’ubutasi kugira ngo ibashe kwirwanaho muri iyi ntambara.
Kirby yatanze iki gisubizo kuri uyu wa 5 Gicurasi 2022, ubwo yahakanaga uruhare rwa USA mu iyicwa rya ba General 8 b’u Burusiya baguye muri Ukraine, rwari rukomeje guhwihwiswa.
Yagize ati: “Ntabwo dutanga amakuru y’ubutasi ku hantu abasirikare bo hejuru baherereye ku rugamba, cyangwa ngo tugire uruhare ku hantu ingabo za Ukraine ziteganya kurasa”.
Uyu Muvugizi yavuze ko USA iha ingabo za Ukraine amakuru y’urugamba, maze zikifatira icyemezo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%