Inzego z’umutekano n’abayobozi b’amadini n’amatorero bemeza ko igihe kigeze ngo abakirisitu batange amakuru ku biyobyabwenge byiganje aho bateranira kuko uwatanze amakuru ku biyobyabwenge aho asengera cyangwa mu biterane adahanwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, mu bukanguramba bwiswe “Free Indeed” bisobanuye “kubatuka by’ukuri” bwateguwe n’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristo, ku bufatanye na Compassion International n’Akarere ka Rwamagana bwabereye mu Murenge wa Kigabiro.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Rwamagana CIP Ingabire Goreth, yavuze ko umuturage cyangwa umukirisitu utanze amakuru ku bushake nta tegeko rimuhana.
Yagize ati: “Uwatangiwe amakuru y’ibiyobyabwenge arahanwa, amakuru ni mu ibanga. Ntabwo uwatanze amakuru ari we uhanwa kuko iyo atanze amakuru ya nyayo nta kibazo ahubwo iyo atanze amakuru apfuye ni bwo ashobora guhanwa kuko gutangira amakuru ku gihe ni ngombwa kandi biradufasha.”
Yakomeje agira ati: “Iyo umuturage yizanye avuga ko yabiretse atakibikoresha nta bimenyetso ko abikoresha nta cyaha cyamuhama kuko ashobora kwigisha n’abandi bitewe n’uko ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka mbi, akabera abandi urugero.”
N’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Rwamagana, bumara impungenge abaturage kuko ntawutanga amakuru ku bushake yihana ngo abiryozwe.
Uwari ahagarariye RIB yagize ati: “Gutanga amakuru bitewe n’igihe wayatangiye n’uko wayatanze ntabwo wabihanirwa ahubwo bidufasha gushyira mu bikorwa inshingano zacu, kandi ayo makuru hari icyo amarira umuryango nyarwanda. Ndagira ngo mbamare impungenge kuri wa wundi watanze amakuru ntabwo ahanwa, agira uburyo akurikiranwa akaganirizwa mu gihe yihaniye mu rusengero habaho guhuza kw’amadini n’amatorero n’Inzego z’umutekano. Intego ntabwo ari uguhana ahubwo kwigisha umuntu agahinduka n’icyo gikwiriye.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko uwafatiwe mu cyuho akihana abiryozwa. Yagize ati: “Uwamaze gufatwa ntabwo byafatwa nk’aho ari gutanga amakuru kuko aba abikoze atari ku bushake bwe kereka uwitanze akibikoresha cyangwa yarabiretse ariko uwategereje ko Inzego z’umutekano zimugwa gitumo, cyangwa agafatirwa mu cyuho, cyangwa bakamutangaho amakuru, we arabiryozwa.”
Umushinga Compassion International mu Rwanda uvuga ko gahunda y’ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda ibiyobyabwenge irimo gukorwa mu gihugu hose ku bufatanye bwa Leta n’amadini n’amatorero utera inkunga ndetse ngo bugenda butanga umusaruro.
Umuvugizi w’Umushinga Compassion International mu Rwanda Nzabakira Floribert, yavuze ko bitewe na gahunda ya Leta ya NST1 na bo bafite uruhare rwo gufasha abaturage kugira imibereho myiza no kubaho batekanye.
Yagize ati: “Twabonye abacuruzaga ibiyobyabwenge birimo urumugi bakihana ndetse bakabatizwa, ibiyobyabwenge bakoresha bakabizana tugafatanya n’Inzego z’umutekano kubitwika ndetse bakatwereka aho babirangurira kubera ko ivugabutumwa riba ryabafashije. Tumaze kureba icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyane cyane kukurwanya ibiyobyabwenge twasanze Leta itabikora yonyine, icyo ni igikorwa cy’umutima w’abakozi b’Imana ku guhindura imibereho y’abaturage.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo bagere ku baturage hari uburyo bakoresha burimo kugera aho batuye urugo ku rundi ariko bibanda ku ngo zibana mu makimbirane, ibiterane, gusura ibigo birimo ababaswe n’ibiyobyabwenge n’ubundi buryo kuko insengero zidakora ku Cyumweru no ku Isabato gusa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimye ubukangurambaga bw’Ihuriro ry’Amatorero ya Gikristo ku bufatanye na Compassion International kuko bufasha abaturage gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Tuzi ko roho nzima itura mu mubiri muzima, niba twifuza umukristo mwiza ukora ibikorwa byiza, mbere na mbere agomba kugira umubiri kuko iyo umubiri uribwa, ufite ibiwubangamiye, ufite ibibazo, biba bigoranye cyane kugira ngo uzatungane. Iyo udatunganye rero ibyo biba ari ibibazo ari yo mpamvu twe nk’inzego za Leta dufashwa n’abanyamatorero kandi turuzuzanya dushaka uko twubaka abaturage batabaswe n’ibiyobyabwenge.”
Ubu bukangurambaga bumaze gutanga umusaruro kuko abagera ku 18,121 bahuguwe mu mwaka wa 2022, basura imiryango 69,355. Abakoreshaga ibiyobyabwenge 22,002 bari gufashwa n’amatorero. Ibikorwa bikaba byarakorewe aho abaturage batuye mu masanteri agera kuri 289.
Ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwatangiye none bukazakorwa hifashishijwe amafilime, ubuhamya bw’abantu bagiye bava mu biyobyabwenge, imikino y’amakinamico, abahanzi, ibiterane n’ubundi buryo butuma abaturage baterana ari benshi bakerekwa ububi bw’ibiyobyabwenge.
Imvaho Nshya
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com