Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko ba Meya batatu bo mu Majyaruguru birukaniwe rimwe, bagize imikorere mibi no kutuzuza inshingano biha icyuho ibintu bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Abirukanwe ni Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera. Hari nanone Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’abandi bakozi muri utwo turere. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko mu isesengura rimaze iminsi rikorwa basanze abaturage bo muri utwo turere bacyibona mu ndorerwamo y’amoko. 

Yagize ati “Abaturage benshi iyo muganiriye baracyabona ibintu byose mu ndorerwamo y’amoko cyangwa aho bakomoka, uturere bavukamo, amateka banyuzemo ndetse n’ibindi ku buryo ubona gahunda nyinshi zagiye zikorwa mu gihugu zigenewe kunga Abanyarwanda zitarashyizwemo imbaraga.” 

Minisitiri Musabyimana kandi yagaragaje ko hari n’imikorere mibi yatumye abantu bahabwa akazi mu buryo budasobanutse byatumye hiyubaka udutsiko dushingiye ku moko, uturere n’amashyirahamwe menshi ashingiye ku bwironde. 

Ati “Hagiye havuka n’amashyirahamwe ashingiye ku dutsiko two kwironda cyangwa se two gucamo ibice Abanyarwanda. Ibyo ubuyobozi bwari bushinzwe gukurikirana ko bitabaho kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ni ihame dukomeyeho kandi ni zo mbaraga zacu; rero umuyobozi utabishyizemo imbaraga uwo aba akwiye kubibazwa.” 

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko nyuma y’aho bimenyekanye ko hari amashyirahamwe menshi ashingiye ku bwironde, abayagize basabwa kubikosora akaba amatsinda adaheza Abanyarwanda. 

Hari kandi aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu igenzura yakoze yagiye ibona udutsiko dushingiye ku isano y’amaraso ibyo benshi bita imiryango, aho usanga yarihaye uburenganzira bwo gusimbura inzego zisanzwe za Leta. 

Minisitiri Musabyimana yagize ati “Hari aho usanga abantu barihaye amategeko bagenderaho ababwira ko batemerewe kujyana ikibazo mu rwego rw’ubuyobozi, ko ukijyanyeyo bamuca amafaranga, ko kugira ngo ube muri ayo matsinda hari amafaranga ugomba kwishyura ariko ugasanga bishingiye ku bantu bishyira hamwe bakishyiriraho umuyobozi.” 

Yakomeje agaragaza ko imikorere mibi nk’iyo yanateye akajagari mu miyoborere y’igihugu kuko usanga hari umuntu uba yarihaye inshingano nk’izo zo kugenga umuryango mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Ati “Uwo muyobozi aca imanza, agaca amande kandi hari n’aho twabonye uwo muyobozi ari we ufite irondo agenzura, akaka mituweli. Ku buryo ibintu byose byajemo akajagari mu miyoborere y’Igihugu kandi amategeko y’Igihugu agomba kubahirizwa.” 

Yagaragaje ko kugira amashyirahamwe abantu babarizwamo atari ikibazo ariko akaba adashingiye ku bwoko, ku kwironda no guca ibice mu Banyarwanda ahubwo akaba atanga uburenganzira bungana no kubateza imbere. 

Ni amakosa uturere twose dusa n’uduhuriyeho nk’uko bigaragazwa n’igenzura ryakozwe inzego z’ubuyobozi ariko bikagaragaza ko abayobozi batabaye maso. 

Ubu bugenzuzi bwakorewe mu Ntara y’Amajyaruguru nubwo atari ho honyine hari ikibazo nk’icyo ariko Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko impamvu byakorewe muri iyo ntara binashingiye ahanini ku kuba hari inkuru y’Umuryango w’Abakono yavuzwe cyane nyuma y’iyimikwa ry’Umutware wawo. 

Ati “Ibyo byarabaye, abayobozi bari bahari nta washoboraga kubigaragaza kugeza igihe bigaragajwe ari uko ari abandi bantu babibonye. Rero ibyo ni imwe mu mpamvu yasabye ko abantu bajya kureba ibyo ari byo, binadufungura amaso ngo dushakishe n’ibindi bintu bivuka ari bito bishobora kuzavukamo ikibazo.” 

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage gutekana bakumva ko nta byacitse yabayeho muri iyo ntara ndetse no mu gihugu muri rusange kuko ari ibintu bisanzwe ko abayobozi babazwa inshingano. 

Yabasabye kandi kugira ubushishozi mbere yo kwinjira mu kintu runaka no kwitondera amahame yacyo ku buryo icyo babona cyavangura Abanyarwanda bakirinda no kujya mu dutsiko cyangwa amatsinda ashobora gusimbura ubuyobozi bw’igihugu. 

Abayobozi batandukanye bo mu bindi bice by’igihugu bitagenzuwe na bo basabwe kumanuka bakajya mu baturage bakamenya ibikorerwa mu baturage, bakabiha umurongo kandi bakaba babasha kubisobanura mu gihe babibajijwe. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye kwihanangiriza Abanyarwanda ko ikintu cyose cyaganisha ku moko no kubatanya gikwiye kwirindwa cyane ko u Rwanda ari umuhamya w’uko amoko asenya igihugu. 

Uretse aba bayobozi birukanwe hari n’abandi bakozi mu turere bakuwe mu myanya ndetse bose bahise basimbuzwa by’agateganyo. 

Itegeko rigenga uturere riteganya ko iyo habayeho impamvu ituma umwe mu bajyanama cyangwa se benshi bava mu mirimo, Komisiyo y’Amatora na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bikorana mu gushaka uko basimbuzwa mu minsi 90. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *