Haravamo iki, kuri wowe, kuri njye no ku bandi? Perezida Kagame yagaye abirirwa mu masengesho bakibagirwa kwiteza imbere

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo gusenga ari uburenganzira bwa muntu bidakwiriye ko abantu birirwa mu bikorwa by’amasengesho kugeza n’aho bibagirwa gahunda zagakwiriye kuba zibateza imbere. 

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Kanama mu 2023, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa, rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda rwiga mu mahanga, urwiga mu Rwanda mu mashuri mpuzamahanga ndetse n’urwitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda. 

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri uru rubyiruko yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika rugihanganye no gutera imbere. 

Ati “Ntawe udashaka iterambere, mu Rwanda ndetse n’abandi Banyafurika bo hirya no hino, turacyari inyuma mu majyambere, kubera iki? Icyo kibazo tujye tukibaza, kuki abandi batera imbere twebwe bikatunanira? Habaye iki? Twabaye iki?” 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko atumva icyo ababashije gutera imbere barusha Abanyarwanda ku buryo bo batatera imbere, cyane ko bo ahubwo bagira n’umwihariko wo gusenga cyane. 

Yakomeje avuga ko nubwo yerekezaga i Nkumba mu Karere ka Musanze ahabereye uyu muhango wo gusoza Itorero Indangamirwa yanyuze ku bantu bari mu masengesho. 

Ati “Niba ari ugusenga turasenga cyane, twirirwa dusenga cyane n’ubu nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane, barambwira ngo bari mu giterane, ndavuga nti igiterane cyo kugira gute? Bambwira ko ari igiterane cy’abanyamasengesho ngo kigomba kumara ibyumweru kikazarangira ahari ku itariki 29. Ni byiza ko abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka.” 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo gusenga ari uburenganzira bw’abantu, bakwiriye no kwibaza icyo bibamarira mu bijyanye n’iterambere. 

Ati “Ariko njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabanza nti haravamo iki, kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange.” 

Yagaragaje ko mu byo Abanyarwanda baba bakora byose birimo n’uku gusenga cyangwa kurema amasoko bakwiriye kuzirikana iterambere. 

Ati “Ninyura ahantu ngasanga isoko riremye ndabaza nti aba bantu barijemo bazanye iki? Baravanamo iki? Ni isoko riduha iki? Riha Abanyarwanda iki? Nganisha ha handi ku iterambere. Buri kintu cyose dukwiriye kuba dukora ariryo soko ari ibyo biterane ari n’ibindi byose dukwiriye kuba duhuriramo, umwaka urarangiye nzaza mbaze nti ariko igihugu cyacu cyatunzwe n’iki muri uyu mwaka ushize? Abanyarwanda batunzwe n’iki?” 

Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rw’Abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere rukwiriye kuzamuka, bakava mu byo guhora bahanze amaso abagiraneza. 

Ati “Abagiraneza baba hehe? Ni abahe? Kuki hahora hari abagiraneza n’abagirirwa neza. No muri ya masengesho aho twambaza Imana, Imana yaremye abantu bamwe bagira neza bafite ubushobozi, irema n’abandi badafite ubushobozi bagomba gutungwa na ba bandi? Ni ko bimeze? Iyi Si iriho abantu bagirirwa neza, bagatungwa n’ibyo, hanyuma ku rundi ruhande hari abagiraneza bakwiriye gutunga abo bandi? Mwumva ariko bikwiriye kuba bimeze?” 

Perezida Kagame agarutse ku kibazo cy’abantu baharira umwanya wabo munini amasengesho mu gihe n’ubundi nta minsi myinshi yari ishize agaragaje ko ‘ko bitumvikana uburyo abantu bifata bakajya gusenga baramya ubukene mu gihe igihugu cyo gihora giharanira kugera ku bukire’.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *