Abaturage bavuga ko batishoboye bivuriza mu bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu bafashwe bugwate kuko ngo batishyuye amafaranga serivisi bahawe, mu gihe Ubuyobozi bwabyo bwatangaje ko byambuwe amafaranga arenga miliyoni 200 n’aba baturage baza kuhivuza bakagenda batishyuye.
Aba baturage bavuga ko batishyuye ubwisungane mu kwivuza kuko batabifitiye ubushobozi, kandi ngo ntibagombaga kurwarira no kurwariza iwabo mu ngo. Ibyo bituma basabwa kwishyura serivisi zose bahabwa ku kigero cy’100%, ku buryo harimo n’uwishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800.
Ntamukunzi Honorata urimo umwenda wa 800.000 Frw uturuka ku mwana we amaze amezi abiri avuriza muri ibi bitaro, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Mbese ni ukuba mu bitaro, n’igihe bansezerera, ntabwo amafaranga yaba araboneka. No kurya erega biba bitugoye! Ntabwo wahera mu rugo ngo ni uko ari nta mituweli.”
Undi ni umubyeyi witwa Nizeyimana Providence, na we umaze igihe avuriza umwana we muri ibi bitaro. Aravuga ko arimo umwenda urenga 400.000 Frw.
Yagize ati: “Nari nagiye kubarisha, baravuga ngo ndimo 490.000. Ubwo tuzaheramo, ntabwo twabona ago kwishyura.”
Uyu urimo ibihumbi 80 yagize ati: “Njye naraje, nzana umwana nta mituweli ngira, baramuvura, nuko ngira kubarisha barambwira ngo ndimo 80.000 nta n’igiceri cy’icumi mfite, nuko nibera mo aho ngaho. Keretse Imana nimfasha ikaba ari yo iza kunkuzamo hano, njyewe ntabwo mbizi.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, yatangaje ko kuva mu 2016 kugeza mu 2023, abantu 2707 ari bo batishyuye, igiteranyo cy’amafaranga atarishyuwe kikaba kibarirwa muri miliyoni 200.
Yagize ati “ Nibyo dufitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200Frw. Urebye uterwa n’abaza kwivuza badafite mituweli ahanini n’abaza bishyurirwa 10%.”
Mu kwerekana ko gufata bugwate abatishyura atari wo muti, Dr Tuganeyezu yagize ati: “Ibitaro bigira uburyo bwo kwishyuza. Dufatanyije n’inzego z’ibanze na none, ayo malisite y’abo bantu bagiye batishyuye ibitaro twayashyikirije urwego rw’umurenge. Icyo dukora ni ugufatanya na bo kugera kuri wa muturage, dukamukangurira kwishyura ya facture ye kugira ngo dukomeze gutanga serivisi.”
Yongeyeho ko kuba ibi itaro biberewemo ideni ringana rityo bigira ingaruka ku bitaro, kuko ayo mafaranga ariyo yifashishwa hagurwa imiti ihabwa abandi barwayi, guhemba abakozi no kugura ibindi bikoresho.
Tuganeyezu yavuze ko uyu mwenda utaragira ingaruka zikomeye ku bitaro ayobora ariko ashimangira ko bikomeje gutya nta kabuza byabagiraho ingaruka.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com