Hari abofisiye bakomeye b’abacungagereza mu Rwanda baba bamaze iminsi bafungiwe iyicarubozo?

Hari abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, RCS, baba bamaze iminsi batawe muri yombi, bakurikiranweho ibyaha birimo gukorera iyicarubozo uwitwa Ndagijimana Emmanuel wafungiwe mu igororero rya Rubavu mu mwaka w’2020. 

Tariki ya 13 Kanama 2023 hasohotse videwo ikubiyemo ubuhamya bwa Ndagijimana wafungiwe by’agateganyo muri iri gororero akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, aho yavuze ko yakubiswe byangiza umubiri we bikomeye, akekwaho umugambi wo gushaka gutoroka. 

Uyu musore utuye mu karere ka Rubavu, mu ijwi ritabaza, yagize ati: “Nari nshaka kubagezaho nshuti bavandimwe ihohoterwa nakorewe mu gihe nari mfungiwe muri gereza ya Rubavu.”  

“Naje gukekwaho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, batujyana mu igororero rya Rubavu. Ninjiyemo mu kwezi kwa 11, ariko nafashwe 12/08/2020.” 

Ndagijimana yasobanuye ko hari bagenzi be bari bafunganwe muri burigade bafashwe baganira ku buryo bigeze gutoroka, bakekwaho gutegura uko babisubira.  

Ngo mu Kuboza 2020, SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu yahamagaje inshuti zabo kugira ngo zibazwe amakuru, na we ahamagazwamo. 

Ngo akimara kuhagera, SP Uwayezu “yahise andubika muri yorodani [yubatswe mu 2016], imwe bashyiramo amazi bakibizamo abantu, banyibizamo, bamaze kunyibizamo, bankuramo imyenda, baravuga ngo ‘Ubu noneho nakubaza’, ndavuga ngo ‘Nta kibazo wambaza’ kuko nabonaga bari gukubita abantu biteye ubwoba, nanjye nahise mpahamuka, ngira ubwoba.” 

Avuga ko yabwiwe ko azi umugambi wa bagenzi be wo gutoroka, asubiza ko ntacyo awuziho.  

Ati: “Yari afite inkoni y’isinga ry’umuriro yari ari gukubitisha abantu, inkoni barayinkubitisha, bafata intebe ya sheze, banshyiraho umutwe n’amaboko kugira ngo ntinyagambura. Yarankubise, arankubita, arankubita, arankubita.” 

Ngo SP Uwayezu yategetse abandi bari kumwe gukomeza gukubita aba bafungwa kugeza bemeye ko bafite umugambi wo gutoroka igororero, bikorezwa n’imifuka iremereye y’umucanga ari na ko bakomeza gukubitwa.  

Ndagijimana yerekanye ko umubiri we wangiritse bikomeye, cyane cyane ku kibuno, ndetse avuga ko yajyanwe kwa muganga, ntiyafashwa bihagije, bigera ubwo akuramo ubumuga buhoraho. 

Nyuma y’aho iyi nkuru y’amashusho isohotse, bivugwa ko hari abofisiye ba RCS batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, barimo SP Gahungu Ephrem wari umuyobozi w’igororero rya Rubavu muri icyo gihe (avugwaho gushaka guhishira ikibazo cya Ndagijimana no kumushinyagurira) na SP Uwayezu. 

Ntacyo Umuvugizi wa RCS yasubije umunyamakuru wa 3D Plus wamubajije ku itabwa muri yombi ry’aba bofisiye kuri uyu wa 26 Kanama. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), na we ntabwo araboneka ngo agire icyo avuga kuri iyi dosiye. 

Gusa n’ubwo abavugizi b’izi nzego zombi bataravuga kuri iki kibazo, aya makuru amaze iminsi akwirakwira mu bacungagereza n’ababaye bo nkuko iyi nkuru ya BWIZA ikomeza ibivuga.  

Nka Mutamaniwa Ephraim wigeze gushingwa iperereza muri gereza ya Nyarugenge, akaba n’umwe mu bakoranye na bamwe bivugwa ko batawe muri yombi, yatangaje ko na we yamenye aya makuru kuva tariki ya 16 Kanama 2023. 

Mutamaniwa utakibarizwa muri RCS yatangaje ati: “Njye nabimenye, ko ubanza ari mu matariki nka cumi n’angahe ra! 16.”  

Yongereyeho ati: “Gusa ibyo ubibye ni byo usarura. Niba bakubwiye ko umugororwa agomba gucungirwa umutekano, agahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, kuvuga ibitagenda, akakubwira ati ‘Njyewe ndabangamiwe’. Ntabwo umugorora akubitwa, kugororwa ni ukwigishwa.” 

Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe rubifitiye ububasha aravuga ko bamwe mu batawe muri yombi bafungiwe mu karere ka Rubavu, ahakorewe icyaha. Gusa ngo hari abafatiwe mu mujyi wa Kigali. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *