Harimo abiyita abagenzacyaha n’abagurisha ubutaka bw’abandi: RIB yerekanye barindwi bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu barindwi bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, birimo kwiyitirira ubugenzacyaha, kugurisha ubutaka bw’abandi no kwiba abantu muri banki babashuka kubavunjira. Aba bafashwe bagizwe n’abagabo batanu n’abagore babiri. 

Abatawe muri yombi barimo abiyitaga abagenzacyaha, bagashuka abantu babizeza gufungurira ababo bafunzwe.  

Ibi babikoraga bifashishije telefoni, aho nyuma yo guhabwa amafaranga bahitaga baburirwa irengero. 

Muri iri itsinda harimo abagore babiri ndetse n’undi mugabo ugishakishwa. 

Hari abandi bane bafashwe bakurikiranyweho gukora umutwe w’ubugizi bwa nabi no kugurisha ubutaka batari ba nyirabwo.  

Ubu butaka bufite ubuso bwa meterokare ibihumbi 18, bukaba bwaraciwemo ibibanza 60 biherereye mu karere ka Bugesera.  

Aba bantu bamaze kwakira amafaranga angana na miliyoni 141 Frw ndetse n’ibihumbi 42$. 

Hari n’undi umwe watawe muri yombi ukurikiranyweho ubujura bwo muri banki, aho yacungaga abantu babikuje amafaranga cyangwa abagiye kubitsa, akabashuka bikarangira abambuye. Uyu yagaragaje ko yari amaze gukusanya miliyoni 12 Frw. 

Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabisobanuye, aba bantu baramutse bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho, bahanishwa ibihano bikomeye. 

Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi. 

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu. 

Gukoresha inyandiko mpimbano bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu. 

Iyezandonke rihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka icumi na cumi n’itanu. 

Dr. Murangira yasabye abaturage kugira amakenga bakirinda ababashuka babizeza ibintu bidafite ishingiro.  

Yabasabye kudaha icyuho abatekamutwe no kujya bagira ubushishozi mu bikorwa byabo bya buri munsi. 

Ati: “Nta muntu n’umwe wagakwiye kwemera ko hari uguhamagara akwizeza gukemura ikibazo cyawe ku nyungu z’amafaranga. Ibyo bintu dufatanye bicike.”  

Yanasabye abantu bajya kugura ubutaka kujya babanza gukora iperereza ryimbitse kugira ngo birinde kugwa mu mutego w’abashuka abandi babagurisha ubutaka batari ba nyirabwo. 

Yanagiriye inama abajya muri banki kujya bitonda, bagakora ibyo babagamo gusa bakirinda kugirana ibiganiro n’abantu batabazi.  

Yagize ati: “Shora amafaranga yawe mu bintu uzi neza, wirinde gushukishwa amahirwe y’ubwihisho.” 

Ibi bikorwa bikomeje gukorwa na RIB bigamije gukumira ibyaha no gufasha abaturage kwirinda kugwa mu mitego y’abatekamutwe. Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, izi nkozi z’ibibi zizakomeza gutahurwa no gukurikiranwa n’amategeko. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *