Umunyamategeko wa Sean ’Diddy’ Combs, Marc Agnifilo, yavuze ko umukiliya we ategerezaje umunsi azahabwa umwanya mu rukiko kugira ngo atange ubuhamya bw’inkuru ye, anasobanure ibirego byose ashinjwa.
Ibi bije nyuma y’uko byari byavuzwe ko P. Diddy ashobora kutazatanga ubuhamya, icyakora uyu mugabo w’imyaka 54 ngo yiteguye kuvuga ibyabaye byose, akanisobanura ku byaha ashinjwa birimo gusambanya abagore ku gahato nyuma yo kubaha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Diddy ni umuntu uziranye n’ibyamamare bikomeye muri Amerika, kuva ku banyepolitiki, abahanzi, abakinnyi ba filime n’imikino itandukanye, ibikomangoma ndetse n’abandi benshi barimo n’abakire bakomeye.
Benshi mu bafite amazina akomeye bakunze kwitabira ibirori byaberaga mu rugo rwa Diddy, ibi birori bikaba ari nabyo byaberagamo ibyaha uyu mugabo ashinjwa.
Benshi batekereza ko mu gihe Diddy afite amahirwe make yo kurokoka ubutabera bwa Amerika, ashobora gukora ibishoboka byose akaba yagaragaza ibyabaye byose, byaba na ngombwa agashinja bamwe mu bahoze bitabira ibirori bye.
Uku kugaragaza abandi banyabyaha byamubasha kutambara icyasha wenyine ndetse bikaba bishobora no gutuma yagabanyirizwa ibihano mu gihe yaramuka ahamwe n’ibyaha, bitewe n’uko yaba yafashije ubutabera kubona ibimenyetso ku bandi banyabyaha.
Binavugwa ko kandi iki cyemezo cya Diddy gishingiye ku kuba nta mahitamo asigaranye, dore ko inzego z’iperereza zatwaye amashusho yabaga yafashwe muri ibyo birori ku buryo gufatanya n’ubutabera ari byo byamufasha muri rusange.
Jaguar Wright ni umwe mu bagore bakunze gutanga ubuhamya bw’ibyo Diddy yaje gushinjwa, ndetse na nyuma yo gufungwa kwe, yakomeje kuvuga ko atari we wenyine wishoye muri ibi byaha, akavuga ko abandi nka Jay Z bakwiye kurya bari menge.
Hagati aho 50 Cent usanzwe uzwiho kudacana uwaka na Diddy, ari gutunganya filime mbarankuru igaruka ku byaha Diddy ashinjwa, bigakekwa ko izaba ikubiyemo ubuhamya bw’abahohotewe na Diddy ndetse n’andi makuru adasanzwe, bikekwa ko 50 Cent yayabonye biturutse ku bantu babanye na Diddy, ariko ntibaze kwishimira ibyo yakoraga.
Amatariki y’urubanza rwa Diddy ntaramenyekana, gusa bikavugwa ko ashobora gusubira imbere y’ubutabera mu ntangiriro z’Ukwakira. Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Diddy yabanje kwanga ibyo kurya byo muri gereza, atinya ko bishobora kuba bihumanye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.