Hashyizwe hanze raporo ya Loni ifite ubukana bushobora kugwa nabi Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kera kabaye, Leta ya Congo Kinshasa yaruciye irarumira kandi hari raporo ya Loni yasohotse. Ni nk’aho nta cyabaye kuva ku wa Gatandatu ushize ubwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni yashyiraga hanze raporo nshya ivuga ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Guhera kuri Tshisekedi n’abambari be, baruciye bararumira, nyuma yo kubona ko iyi raporo ibatunga urutoki mu ijisho, kandi ishobora kutabagwa neza. 

Ni raporo Akanama k’Umutekano ka Loni kari kasabye Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Antonio Guterres , igaragaza uko umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa Congo mbere y’uko Misiyo ya Loni muri ako gace ka Congo (Monusco) ifata utwangushye igasoza urugendo rw’imyaka isaga 20 itavugwaho rumwe. 

Iyo raporo ya Antonio Guterres yageze mu ntoki z’abanyamakuru mu buryo butateganyijwe, nubwo bimaze kuba umuco kuri raporo nyinshi za Loni, icyakora ntiyigeze ivugwa muri Congo. 

Impamvu muri Congo bayimye amaso n’amatwi ingana ururo. Ni uko ahanini igaragaza inenge z’iki gihugu mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwacyo. Ni mu gihe iyo aza kuba ari nka zimwe zisanzwe, ubu haba havugijwe iya bahanda, Isi yose iri kumva imiborogo ya RDC. 

Mu ntangiriro zayo, iyi raporo Guterres yatanze igaragaza ko yashingiye ku makuru atandukanye Loni yagiye ihabwa n’inzego zayo ziri muri Congo, abafatanyabikorwa bayo, ingendo abayobozi ba Loni bamaze iminsi bakorera i Kinshasa n’ibindi. 

Umutekano uracyari kure nk’ukwezi 

Guverinoma ya Congo imaze igihe yizeza ko byanze bikunze amatora rusange ateganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023 azaba. Ni ibintu byakunze kwibazwaho ukurikije umwuka uri mu gihugu mu duce twinshi, utirengagije imirwano imaze igihe hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa M23. 

Antonio Guterres muri iyi raporo y’amapaji 15 yabigarutseho, avuga ko umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu ukiri kure nk’ukwezi abishingiye ku mirwano irimo iya M23 na FARDC, ibice byinshi biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro, imvugo z’urwango zishingiye ku moko, ubushobozi buke bw’inzego z’umutekano za Congo ziri mu Burasirazuba mu guhangana nabyo. 

Loni igaragaza ko nko muri Ituri, ubugizi bwa nabi bwiyongereye cyane nyuma y’aho ingabo zahakoreraga inyinshi zimuriwe muri Kivu y’Amajyaruguru ubwo M23 yatangizaga intambara. Byasize icyuho muri Ituri ku buryo mu duce nka Irumu na Djugu tugenzurwa n’iyo mitwe ku kigero cya 70%. 

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko kugeza ubu 28% by’abatuye Kivu y’Amajyaruguru na 39% muri Ituri bavuye mu byabo kubera umutekano muke. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’igihugu muri RDC ryiyongereyeh0 23% hagati ya 2021 na 2022, mu gihe nko muri Ituri honyine ubwo bugizi bwa nabi bwiyongereyeho 73%.Gusambanya abana byikubye kabiri hagati ya 2021 na 2022. 

Ibi byose Loni igaragaza ko biteye impungenge ku migendekere myiza y’amatora, wongeyeho ubwizerane buke buri hagati y’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi. 

Loni ishimangira ko ahazaza ha RDC n’umutekano muri icyo gihugu, hazamenyekana neza bitewe n’uko amatora azagenda kuko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho. 

Bwa mbere ntaho u Rwanda rwatunzwe agatoki 

Bitandukanye n’ibyo Leta ya Congo imaze igihe ivuga, raporo ya Loni mu kanama k’umutekano nta na hamwe ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo cyangwa se rwaba ruha ubufasha M23. 

Ahantu honyine Guterres avuga u Rwanda, ni aho agaragaza ko umubano warwo na Congo wazambye nyuma y’uko M23 itangije intambara. No mu myanzuro atanga ngo umutekano ugaruke mu Burasirazuba bwa Congo, ntaho avuga ko ikizabikemura ari ugufatira u Rwanda ibihano nkuko ubuyobozi bwa RDC bumaze igihe bubisaba cyangwa se kugaba ibitero ku Rwanda. 

Byanashoboka ko guceceka cyane kwa RDC kuri iyi raporo kwaturutse kuri ibi bimenyetso birimo, bidafite aho bihuriye n’ibyo icyo gihugu kimaze igihe gisaba akanama k’umutekano. 

Wazalendo na FDLR ku rugamba na FARDC 

Mu mpungenge Guterres harimo ko imitwe y’abasivile yiswe ‘Wazalendo’ yashyizwe hamwe ngo irwane na M23. 

Ni imitwe raporo y’impuguke za Loni iheruka yagaragaje ko iterwa inkunga n’igisirikare cya Leta, FARDC. Guterres yavuze ko “bishobora kuba indi soko y’ubugizi bwa nabi burimo ubushingiye ku moko ndetse n’ibitero byo kwihorera.” 

Ibi ni ishyano mu mategeko mpuzamahanga kuko bifatwa nko gushora abasivile mu ntambara, ku kazi kakabaye gakorwa n’igisirikare cya Leta. 

Iyi mitwe kandi ifatanya na FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari na wo umaze igihe urwana na M23 “ibintu byarushijeho kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC”. 

Monusco ntishaka kuva muri RDC 

Imyaka ibaye 22 Monusco igeze mu Burasirazuba bwa Congo ariko umutekano aho kumera neza urushaho kujya irudubi. Imitwe yitwaje intwaro yariyongereye, ubugizi bwa nabi burushaho ari nako ubuzima bw’abaturage buhazaharira. 

Congo ishaka ko Monusco iva muri icyo gihugu vuba bishoboka nyuma y’amatora yo mu Ukuboza 2023 ariko Loni yo igaragaza ko hakiri urugendo. 

Muri raporo Guterres asa nk’ugaragaza ko Congo ititeguye kuko yavuze ko igikeneye ubufasha bwa Loni n’amahanga kugira ngo umunsi Monusco izaba igiye, izabe ifite inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zihamye zifite ubushobozi bwo kurinda abaturage mu duce Monusco yakoreragamo. 

Ati “Ushingiye ku buryo umutekano na politiki bihagaze kuri ubu, kugenda mbere kwa MONUSCO bizagira ingaruka ku baturage bari babayeho barinzwe nayo.” 

MONUSCO yitambitse M23 ngo idafata Goma 

Mu kugaragaza ko Congo itazabasha inshingano za MONUSCO niramuka igiye, Loni yagaragarije akanama k’umutekano ka Loni ko ingabo zayo ari zo zatangaga umusanzu ku za Leta ya Congo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro. 

Guterres yatanze ingero z’aho bagiye bagaba ibitero ku mutwe w’iterabwoba wa ADF ndetse n’uburyo Monusco yagize uruhare rukomeye mu kurinda umujyi wa Goma ubwo wari usumbirijwe na M23. 

Ati “Ingabo za Monusco zafatanyije na FARDC mu kurinda imihanda minini igera mu mujyi wa Goma, basubiza inyuma ibitero bya M23 ari nako Monusco iha ubufasha FARDC mu bindi bikorwa byo guhangana na M23.” 

Ubusanzwe Monusco yakabaye ari ingabo zidafite aho zibogamiye cyane cyane mu bibazo by’abenegihugu, dore ko M23 ivuga ko ikibazo cyayo ari uko Leta ya Congo idashyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abaturage biganjemo abavuga Ikinyarwanda, no kutubahiriza ibyo basinyanye mu 2013. 

Loni yashimye imikorere y’ingabo za EAC 

Mu gihe ubutegetsi bwa Congo butareba neza ingabo za EAC zoherejwe guhosha ikibazo cya M23 na FARDC, Loni yo igaragaza ko ingabo zagize akamaro gakomeye. 

Congo yijunditse ingabo za EAC kuko zitayifasha guhangana na M23 mu gihe izo ngabo zo zivuga ko mu nshingano zahawe, kurwana bitarimo ahubwo ari ukujya hagati y’abarwana ngo batuze baganire. 

Guterres yavuze ko ingabo za EAC zafashije mu kuzana agahenge. Yatanze urugero rw’aho mu minsi ishize, habayeho ubufatanye mu gusangira amakuru hagati ya Monusco, FARDC n’ingabo za EAC. 

Hejuru yo gusangira amakuru kandi, Monusco yanafatanyije n’izo ngabo mu kugabanya guhangana hagati ya M23 na FARDC. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *