Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwemeje ko Pierre Basabose ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza kuburanishwa, nubwo afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rumwe n’urwa Kabuga Félicien.
Pierre Basabose ni Umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda n’umucuruzi utaramenyekanye cyane ku rwego n’urwa Kabuga Félicien uherutse guhagarikirwa urubanza bikozwe n’urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kubera kubera impamvu z’uburwayi butuma atabasha kwibuka.
Basabose w’imyaka 76 na we afite ibibazo by’uburwayi nk’ubwo ariko ubutabera bw’u Bubiligi bwanzuye ko urubanza rwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho ruzakomeza mu Ukwakira uyu mwaka.
Basabose yafashwe mu 2020, ashinjwa ko ari umwe mu bari bagize “Akazu”, agatsiko k’abantu bari aba hafi ba Perezida Habyarimana, bashinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangiye iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside cyo kimwe n’urwa bagenzi be bafatiwe umunsi umwe, Twahirwa Seraphin na Ndangali. Bashinjwa ko bagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe mu Mujyi wa Kigali i Gikondo na Kacyiru.
Muri Mata 2021, Ubutabera bw’u Bubiligi bwafashe umwanzuro wo kuba burekuye Pierre Basabose. Muri Kamena uyu mwaka hazamutse inzitizi ku buzima bwe nyuma ya raporo y’isuzuma yasabwe n’umucamanza ushinzwe gukurikirana dosiye ye. Yakozwe n’abaganga babiri b’inzobere ku buzima bwo mu mutwe n’indwara zo mu bwonko.
Iyo raporo yagaragaje ko Basabose afite ibibazo bikomeye by’uburwayi bwo mu mutwe, ko atabasha kwibuka, adafite ubushobozi bwo gushyira mu gaciro, akagira ibibazo by’imyitwarire no gutega amatwi ibyo abwirwa. Ibyo bibazo ngo bituma Basabose atabasha kugenzura ibikorwa bye.
Umushinjacyaha wa leta ukurikirana iyi dosiye, Kathleen Grosjean mu 2022 yibajije uko azagezwa imbere y’urukiko mu mezi abiri urubanza ruzamara ariko asaba urukiko gutegeka ko afungwa.
Inkuru ya Justiceinfo ivuga ko Urukiko rutashyize mu bikorwa icyo cyifuzo ahubwo ku wa 19 Nzeri 2022 rwamwohereje mu Rukiko rwa Rubanda.
Nyuma y’amezi icyenda mu ibazwa ry’ibanze, umwavoka we, Me Jean Flamme yongeye kuzamura ikibazo cy’ubuzima bw’uwo yunganira.
Ku wa 12 Kamena 2023, imbere y’Urukiko rwa Rubanda, yasabye ko urubanza rwahagarikwa kubera imiterere y’ubuzima bwe ariko ku wa 21 Kamena, Perezida w’Urukiko afata icyemezo cy’uko urubanza ruzakomeza hatitawe ku bibazo byo mu mutwe Basabose afite.
Mu cyemezo cye agira ati “Ibibazo bya Basabose byo kutibuka birebana n’ibikorwa bya vuba aha; ibijyanye n’ibyabaye kera harimo n’ibyo ashinjwa bigaragara ko ubushobozi bwo kubyibuka butigeze buhungabana ku buryo byamubuza kuburanishwa.”
“Ibazwa mu Rukiko rwa Rubanda rifite imiterere izafasha Basabose kwibuka ibyabaye, kumva ibyo aregwa no kwisobanura.”
Urukiko rwagaragaje ko uko byagenda kose rwifuza gukomeza urubanza kugeza ku ndunduro.
I La Haye kimwe n’i Bruxelles, ubutabera bwaba mpuzamahanga cyangwa ubw’imbere mu gihugu, bukunze guhura n’imbogamizi zishingiye ku buzima bwo mu mutwe bwa bamwe mu baregwa ibyaha bya Jenoside.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com