Hongeye kuba impanuka y’Imbangukiragutabara yagize ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’abantu batanu.

Mu karere ka Rusizi haravugwa impanuka ikomeye cyane y’Imbangukiragutabara y’ikigonderabuzima cya Nyabitimbo yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye. 

Ni impanuka yabaye mu masaha ya saa munani z’igicuku, mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024. 

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka ariko iyi mbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 300 uvuye ku muhanda. 

Amakuru aturuka muri kariya karere avuga ko iyi mbangukiragutabara yari itwaye abarwayi ku bitaro bya Mibilizi.  

Kubw’amahirwe nta muntu numwe waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, gusa umugore wari uyirimo atwite byamuviriyemo kubyara umwana upfuye. 

Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi mbangukiragutabara yari igeze mu mudugudu wa Kabugarama, mu kagari ka Kingwa ho mu murenge wa Gitambi, ubwo yerekeza ku bitaro bya Mibilizi. 

Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo undi mubyeyi wari umaze icyumweru abyaye, wari ugiye kuvuza umwana, bose bakaba bagize ibibazo bakaba bari kwitabwaho. 

Raporo y’inzego z’ibanze muri uyu murenge, ivuga ko uretse uwari uyitwaye, umuforomo wari uherekeje abarwayi n’umurwaza ntakibazo gikomeye bagize, bakaba bari no kwitabwaho ariko umugore wari uyirimo atwite yahise abyara umwana upfuye. 

Iyi raporo ducyesha BWIZA avuga ko iragira iti:“Hari harimo umubyeyi wari ufite ’threat of premature birth’ yahise abyara umwana upfuye. Uyu mubyeyi ari ’disoriented’ yahawe ubutabazi bw’ibanze ubu tugiye kumujyana CHUB”. 

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba , ACP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka. 

Ati:“Yari itwaye abarwayi bavaga ku kigonderabuzima cya Nyabitimbo berekeza ku bitaro bya Mibilizi, hanyuma ikora impanuka irenga umuhanda igwa hasi. Yari irimo abantu 6 barimo n’umuforomo 1, umwe niwe wagize ikibazo gikomeye ari kwitabwaho ku bitaro bya Mibilizi.” 

Mu mpera za 2022, nabwo imbangukiragutabara yavaga ku bitaro bya Mibilizi, yerekeza ku kigonderabuzima cya Nyabitimbo, mu masaha y’ijoro yarenze umuhanda igwa mu manga muri uyu muhanda wabereyemo iyi mpanuka na none, aho icyo gihe bamwe mu bari bayirimo barimo n’umuforomo bahise bitaba Imana. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Ushobora gukurikirana amakuru yose ya Politiki agezweho ako kanya unyuze hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *