Ibaruwa The Ben yandikiye Se uherutse kwitaba Imana yazamuye imbamutima za benshi mu bakunzi ba muzika Nyarwanda

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yandikiye ubutumwa burebure Se Mbonimpa John, uheruka kwitaba Imana azize uburwayi. 

Ni ubwa mbere uyu musore yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuva se yakwitaba Imana ku wa tariki 18 Kanama 2023. 

Uyu muhanzi yabanje gushyira ifoto ya se akiri umusore ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko icyo gihe yari akiri muto ndetse ari umuntu mwiza. 

Yagize ati “Wari umubyeyi mwiza buri wese yakwifuza. Nshaka kwita cyane kuri ibyo bihe bidakwiye kwibagirana, wari urumuri twaberegaho rutuyobora, isoko y’imbaraga ndetse n’urukundo.” 

Yakomeje avuga ko mu gihe umubyeyi we yari ahari bahoranaga akanyamuneza. 

Uyu musore wavukiye muri Uganda aho we n’umuryango we babanaga kubera ibibazo byari mu gihugu, yavuze ko n’ubwo bavukiye mu buhungiro se yabyitwayemo neza. 

Ati “Twavukiye mu buhungiro, ariko wagiye uhangana n’ibibazo bitabarika kugira ngo wubake ubuzima bwacu[…] ibyo bihe nibyo nahisemo kugumana mu mutima.’’ 

Nk’uko yabivuze ubwo yashyingurwaga, uyu muhanzi yagaragaje ko hari igihe se yageze aho agahangana n’abadayimoni mu gihe nta muntu n’umwe mu muryango wabiteganyaga. 

Arakomeza ati “Uretse ibyo bibazo byawe byari bikomeye, ntabwo nigeze mpagarika kumenya uko umerewe ndetse no kukugarura ku rumuri. Byari bibabaje kubona unshyira kure yawe muri icyo gihe, ariko ntabwo nigeze nkutererana na gato nk’uko utigeze ubidukora mu gihe wari umubyeyi mwiza. Nshaka ko umenya ko nizerera mu mbaraga zo gucungurwa.’’ 

Yavuze ko kuri we yizera kandi ko hari amahirwe yo kubabarira no kubona amahoro n’ubwo mu myaka yatambutse hagiye habaho ibihe biruhije. 

Yagaragaje ko kuri we yizera ko Se ari ahantu heza muri iki gihe kandi hatari umubabaro nk’uwagiye umwizirikaho mu buzima akiri kuri iyi si. 

Ati “Nk’umuryango twahisemo kwibuka ibihe byiza, urukundo ndetse n’ibyishimo wazanye mu buzima bwacu. Twabikuye mu mitima kubabarira amakosa ndetse tukita cyane ku mugabo uvuze isi kuri twe.’’ 

Yasoje asezera se amubwira ko uko byagenda kose ashobora kumva urukundo bamufitiye. 

Umuhango wo gusezera Mbonimpa John wapfuye afite imyaka 63 wabereye i Rusororo ari naho yashyinguwe ku wa 23 Kanama 2023. 

Witabiriwe n’abana be barimo The Ben, mukuru we witwa Byiringiro Dan na murumuna wabo na nyina ubabyara Esther Mbabazi. 

Esther Mbabazi wabanye na Mbonimpa bakaza gutandukana, mu ijambo rye yavuze ko yakuze yifuza kutazashaka ariko birangira Mbonimpa amubereye umugabo watumye abyara akanuzukuruza. 

Ati “Watumye ngira abana n’abuzukuru. Nari umukobwa wumvaga atazashaka uzakorera Yesu, ariko Imana irabyemera ndashaka. Mfite abana batandatu n’abuzukuru umunani. Ndashima abambaye hafi Imana ibahe umugisha.’’ 

Mukuru wa The Ben, Byiringiro Dan, yavuze ko ntacyo se atakoze ngo abana be babeho neza mu buryo yari ashoboye, akemeza ko babayeho nk’abana b’abaminisitiri. 

The Ben yavuze ko ibintu byinshi abantu bakunze kumuvugaho nk’ingeso nziza byose abikomora kuri se. 

Mbonimpa John yishwe n’uburwayi bwamufashe mu cyumweru cyari cyabanjirije icyashize, ajyanwa kwa muganga ariko biza kurangira yitabye Imana. Uyu musaza yari atuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. 

The Ben ari mu bana batandatu Mbonimpa John yabyaranye na Esther Mbabazi barimo abahungu bane n’abakobwa babiri. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *