Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X yahoze ari Twitter hakomeje gusakara amashusho y’umukobwa wasanze umuhanzi ku rubyiniro maze akuramo imyenda kugirango babyinane nta kintu yambaye.
Aya mahano yabereye mu gihugu cya Kenya, gusa uwasakaje aya mashusho ntabwo yatangaje amazina y’uriya muhanzi wabyinishijwe n’umukobwa wambaye uko yavutse.
Muri aya mashusho, uyu mukobwa agaragara asanga umuhanzi ku rubyiniro, hanyuma agakuramo agakanzu k’umutuku yari yambaye maze asigarana agakariso konyine igituza cye cyose kiri hanze.
Reba Video hano.
Mu yandi makuru agezweho, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaye ababyinishaga abakobwa bambaye ubusa baheruka gufungwa, n’umubyinnyi wa Sheebah wabyinishije umusore i Kigali mu gitaramo uyu muhanzikazi aherukamo; akenda kumuvuna umugongo.
Yabigarutseho mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, ati “Twirengagize abanamba ku muco. Ariko se abagabo n’abagore bakoze kiriya gikorwa cyo kubyinisha abakobwa bambaye ubusa nizo business twahisemo?”
“Ababyinnyi ba Sheebah nabo babirinduye umwana w’umuhungu, ni kuriya twahisemo imyidagaduro? Ese ni rwo #Rwanda twifuza?”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatanze ubu butumwa aho yagarukaga ku biheruka kuba; mu ijoro ryo ku wa 18 Kanama aho abakobwa bafatiwe mu kabyiniro babyina bambaye ubusa ndetse bafatanwa n’abandi bari baje kwihera ijisho. Aba bombi batawe muri yombi ni 22.
Ndetse muri iryo joro umubyinnyi wa Sheebah yabyinishije umuhungu hafi yo kumuritsa umugongo, amuhindukiza buri kanya. Ibi nabyo byaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.