Ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byajemo kidobya.

Umutwe wa AFC/M23 waraye usohoye itangazo rikomeye, ryamagana ibitero bikomeje kugabwa ku baturage b’abasivili no ku birindiro byawo, mbere y’uko ibiganiro byitezweho gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangira. 

Mu butumwa bwanyujijwe kuri X, umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yatangaje ko mu minsi ine ishize, ingabo za Leta ya Kinshasa zakoreshaga ibisasu bikomeye, harimo indege z’intambara za Sukhoi-25 na drone za CH-4B, zikibasira ibice bituwe cyane.  

Kanyuka yavuze ko ibi bikorwa bigamije gukoma mu nkokora intambwe yari imaze guterwa mu biganiro byo gushakira amahoro aka karere. 

Nyuma yo kubona ubutumire bwa Guverinoma ya Angola, AFC/M23 yemeje ko yiteguye ibiganiro ariko isaba ko ibaruwa zitumira byemewe n’amategeko zigomba kwandikirwa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) aho kwiyegurira M23 yonyine.  

Ibi bije nyuma y’uko ubutumire bwagaragajwe nk’aho bugenewe M23 gusa, bikaba bisa no gusiga AFC ku ruhande. 

Perezidansi ya Angola iherutse gutangaza ko ibiganiro hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byitezwe kuba ku wa 18 Werurwe 2025 i Luanda. Ibi ni icyemezo umutwe wa M23 wakiriye neza, ukemeza ko ari intambwe y’intsinzi.  

Gusa haracyibazwa niba koko Leta ya Congo izitabira ibi biganiro, cyane ko inshuro nyinshi Tshisekedi yagiye agaragaza uyu mutwe nk’uw’iterabwoba. 

Ku wa 13 Werurwe 2025, AFC/M23 yasohoye itangazo rikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko igisubizo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo kitazava mu nzira za gisirikare, ahubwo ko hakwiye gushakwa igisubizo gishingiye ku mizi y’ikibazo.  

Nubwo Angola yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, AFC/M23 irasaba Perezida Tshisekedi gutangaza ku mugaragaro ko azitabira ibiganiro nk’uko byemejwe. 

Uretse gukemanga uburyo ubutumire bwatanzwe, AFC/M23 inagaragaza ko kugeza ubu itarabona mu buryo bwemewe ibaruwa ibatumira, uretse kubona amakuru kuri Facebook ya Perezidansi ya Angola. 

AFC/M23 isaba ko ibyemezo byafatiwe mu nama y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC yabaye ku wa 8 Gashyantare 2025 byashyirwa mu bikorwa.  

Iki cyifuzo kigaragaza ubushake bw’uyu mutwe bwo gukemura ikibazo mu mahoro, bikaba bitandukanye n’ibikorwa by’umutekano bikomeje kuranga iki gice. 

Nubwo M23 yagaragaje ubushake bwo kwitabira ibiganiro, Leta ya Congo ntiratangaza ku mugaragaro niba izemera kwicarana n’uyu mutwe i Luanda.  

Ibi bikomeje gushyira igitutu kuri Kinshasa, aho benshi biteze kumenya uko Perezida Tshisekedi azabivugaho mu buryo butomoye mu minsi iri imbere. 

Bishingiye ku makuru dufite, hari impamvu ebyiri zituma ibiganiro i Luanda bishobora kugorana: 

AFC/M23 iragaragaza ko itishimiye uko ubutumire bwatanzwe, kuko bwagaragajwe nk’aho bwashyiriweho M23 yonyine, bigasiga Alliance Fleuve Congo (AFC) ku ruhande. 

Nanone, AFC/M23 ivuga ko kugeza ubu itarabona ubutumire bwemewe, uretse kubona amakuru kuri Facebook ya Perezidansi ya Angola. 

Perezida Tshisekedi ntiyigeze yemeza ku mugaragaro ko azitabira ibiganiro. Ahubwo, Guverinoma ya Kinshasa yakunze kwita M23 umutwe w’iterabwoba, ikaba yarahakanye inshuro nyinshi ibiganiro nayo. 

Igisirikare cya Congo gikomeje ibitero ku birindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage, bivuze ko Kinshasa ishobora kuba idashishikajwe n’ibiganiro cyangwa ko ishaka gukomeza gushyira igitutu kuri M23 mbere y’uko biganira. 

Ariko ku rundi ruhande, Kuba Angola yaratangaje ibiganiro ni intambwe ikomeye, kuko Angola ari umuhuza kandi ifite ubushobozi bwo gutuma impande zombi zicara ku meza. 

AFC/M23 yamaze gutangaza ko yiteguye ibiganiro, bivuze ko igitutu cyose kiri ku ruhande rwa Kinshasa kugira ngo igaragaze ko nayo yemera iyo nzira. 

Mu gihe Tshisekedi ataba yemeye ku mugaragaro ko azitabira, AFC/M23 izakomeza gukemanga ubushake bwa Leta ye. Ariko naba yemeye, amahirwe y’uko ibiganiro bibaho azaba menshi. 

Rero, kugeza ubu, hari amahirwe ko ibiganiro bizaba ariko anasaba imbaraga z’abahuza kugira ngo Kinshasa na AFC/M23 bumvikane ku buryo bw’ibiganiro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *