Ibihugu bibiri bya Afurika byohereje indege karundura z’intambara na za kajugujugu muri Niger

Ibihugu bya Burkina Faso na Mali byohereje indege z’intambara na za kajugujugu i Niamey muri Niger ngo zijye gufasha ingabo ziherutse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu, ziyobowe na Gen Abdourahamane Tchiani. 

Izi ngabo zahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum tariki 26 Nyakanga 2023, ndetse kuri ubu zamaze gutangaza inzibacyuho izamara imyaka itatu.  

Izi ngabo zivuga ko zidashaka intambara ariko igihugu cyakwirwanaho ku gikorwa icyo aricyo cyose amahanga yakora. 

Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO uherutse kugaragaza ko ibiganiro bya dipolomasi bidakunze ushobora kohereza ingabo zawo muri Niger gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum. 

Kur rundi ruhande ariko, Burkina Faso na Mali biyobowe n’abahiritse ubutegetsi byamaze gutangaza ko Niger niterwa bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara. 

Byafashe icyemezo cyo kohereza izo ndege ku wa 18 Kanama 2023, ndetse amakuru avuga ko ku Cyumweru aribwo izo ndege zari zigeze muri Niger, aho zigiye kwifatanya n’abahiritse ubutegetsi mu kurinda igihugu. 

Ibihugu bya CEDAO, uko ari 15 byose bishyigikiye ko ubutegetsi busubizwa Perezida Bazoum uvanyemo Burkina Faso, Mali na Guinea. 

 Mu minsi ishize nibwo Intumwa z’Umuryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) kuri uyu wa Gatandatu zageze mu murwa mukuru wa Niger, Niamey zihura na Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe n’igisirikare akaba afungiye mu biro yahoze akoreramo. 

Izi ntumwa zageze muri Niger mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi wa politiki wakurikiye ihirikwa rya Perezida Bazoum. 

Guhera tariki 26 Nyakanga 2023 Bazoum ntiyemerewe gusohoka mu ngoro yahoze akoreramo we n’umuryango we, nyuma y’uko igisirikare gitangaje ko cyamukuye ku butegetsi. 

RFI yatangaje ko itsinda rya CEDEAO ryari riyobowe na Abdulsalami Abubakar wahoze ayobora Nigeria. Ryakiriwe ku kibuga cy’indege na Mahamane Lamine Zeine uherutse gushyirwaho n’igisirikare nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Niger. 

Intumwa za CEDEAO zahuye na Bazoum hari na Minisitiri w’Intebe Mahamane Lamine Zeine, bagirana ikiganiro cyamaze iminota icumi. 

Izo ntumwa zashakaga kwirebera Bazoum ngo zimenye ko ubuzima bwe buhagaze dore ko hashize iminsi hari intabaza ko amerewe nabi we n’umuryango we kubera kubura ibirirwa ndetse n’umuriro w’amashanyarazi. 

Intumwa zahuye n’abahiritse ubutegetsi bakuriwe na General Abdourahamane Tchiani, baganira ku buryo hasubizwaho inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Niger. 

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bari bamaze iminsi baranze kwakira intumwa za CEDEAO, bikaba bivugwa ko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yaba yaragize uruhare rukomeye mu kubumvisha ko bakwiriye kwakira izo ntumwa. 

Mu gihe CEDEAO igisaba ko Bazoum asubizwa ku butegetsi, igisirikare cyahamagaje ibiganiro bihuza abanya-Niger bose bigamije kurebera hamwe uburyo hashyirwaho Leta y’inzibacyuho izamara imyaka itatu, hakabona kuba amatora. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *