Ibihugu bigize umuryango wo gutabarana wa NATO byaba biherutse kumvikana ko bigomba kwirinda icyatuma bijya mu ntambara n’u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine.
Ibiro ntaramakuru by’u Budage, DPA, bivuga ko amakuru byahawe n’abafite aho bahuriye na NATO i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, avuga ko byemeranyije kutohereza ibifaru n’indege z’intambara muri Ukraine.
Ngo iki cyemezo cyaba cyatewe n’uko mu gihe ibi bihugu byakomeza kohereza intwaro muri Ukraine, u Burusiya bwabibona ko ari ukwinjira muri iyi ntambara byeruye, bukaba bwafata icyemezo cyo kwirwanaho.
Umuvugizi w’ishyaka SPD muri politiki y’ingabo, Wolfgang Hellmich, yatangaje ko ubu bwumvikane bw’ibihugu bya NATO buzwi mu Budage kandi ngo bwamenyekanye hagati muri uku kwezi.
Ati: “Komisiyo ishinzwe ingabo yabimenyeshejwe muri Gicurasi hagati”.
Ibi biro byemeza ko nta tangazo NATO yigeze isohora ivuga kuri ubu bwumvikane bw’ibihugu biyigize, kandi ngo ntacyo Umuvugizi wayo yabuveho, keretse kwemeza gusa ko kohereza intwaro muri Ukraine cyaba icyemezo bwite cy’igihugu.
Mu minsi ishize, ibihugu bigize NATO byarateranye kugira ngo bishakire Ukraine ubufasha bwatuma itsinda ingabo z’u Burusiya.
U Budage n’u Bwongereza byemeye gutanga ibifaru, USA yemera gutanga intwaro zifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadolari. Buri gihugu cyiyemeje gutanga uko cyifite.
Gusa ubwo ibi bihugu byari bimaze gutanga uyu muhigo, Leta y’u Burusiya yatangaje ko ubu bufasha bugaragaza uruhare rw’ibi bihugu muri iyi ntambara, ibimenyesha ko bushobora gutuma intambara yaguka.
Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, aheruka gutangaza ko Ukraine izatsinda intambara n’u Burusiya, asaba ibihugu kwihutisha kwemerera Finlande a Suède kwinjira muri iri huriro rya gisirikare.
Yavugiye mu nama ya NATO mu Budage ati: “Ukraine ishobora gutsinda iyi ntambara. Abanya-Ukraine bakomeje kurwanira igihugu cyabo n’umuhate udasanzwe”.
Yavuze ko ibitero by’u Burusiya byacitse intege, ahubwo asaba ibihugu byo mu Burayi na Amerika kongera inkunga ya gisirikare biha Ukraine.
Yakomeje ati: “Intambara y’u Burusiya muri Ukraine ntabwo irimo kugenda uko Moscow yari yarabiteguye”.
“Bananiwe gufata Kyiv. Ubu barimo kuvana ingabo muri Kharkiv. Ibitero byabo bikomeye muri Donbas byaradindiye. U Burusiya ntabwo burimo kugera ku ntego bwashakaga”.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%