Ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, birashaka gukoresha uburyo bumeze nk’ubwo u Rwanda n’u Bwongereza biherutse kwemeranya mu gukemura ikibazo cy’abimukira gikomeje kuba ingorabahizi.
Amasezerano u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda mu mwaka ushize, nubwo ataratangira gushyirwa mu bikorwa, abonwa n’ibihugu bimwe na bimwe nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira.
Agena ko buri muntu wese winjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa se abandi bamazeyo amezi atatu, bazoherezwa mu Rwanda, mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.
U Bwongereza buvuga ko icyo gikorwa kizatuma “banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira”.
Muri abo bimukira, abazaba bakeneye ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda. Bazahabwa kandi amahirwe yo kubaka ubuzima bushya, binyuze mu nkunga izatangwa n’u Bwongereza.
Ibihugu bitandukanye bivuga ko iyi gahunda ishobora gutanga igisubizo mu gihe aba bimukira boherejwe mu bihugu bitari ibyo ku mugabane w’u Burayi kugira ngo ubusabe bwabo bwigweho.
Autriche, Denmark, Lithuania, u Bugereki, Slovakia, Latvia, Malta na Estonia ni bimwe mu bihugu byandikiye Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi, bigaragaza ko uburyo busanzwe bwo kwakira abimukira, bwapfuye, butagitanga umusaruro.
Autriche yabaye igihugu cya mbere cyasabye ko amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, aba bumwe mu buryo bwarebwaho mu gukemura iki kibazo. Kugeza ubu, ntabwo arashyirwa mu bikorwa kuko hakiri imanza zigomba kwemeza niba yubahirije amategeko.
Chancelier wa Autriche, Karl Nehammer, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo hajyeho uburyo bushingiye kuri politiki n’amategeko kugira ngo abasaba ubuhungiro babikorere hanze ya EU.
Ati “Amasezerano n’ikindi gihugu cya gatatu arashoboka, nk’uko urugero rw’u Rwanda rubigaragaza.”
Denmark nayo yamaze guhitamo ubu buryo gusa ntabwo gahunda imeze nk’iy’u Rwanda n’u Bwongereza iratangira gushyirwa mu bikorwa.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wishyuye ibihugu biri ku mipaka yawo kugira ngo bigabanye umubare w’abimukira babasha kwinjira, aho hari nk’inkunga ya miliyari 1£ yemerewe Perezida Saied wa Tunisia kugira ngo ahagarike urujya n’uruza rw’abimukira binjira muri Méditerranée bakajya mu Butaliyani.
Impunzi n’abimukira bo muri Syria, Afghanistan, Venezuela, Turikiya na Colombia bagize 44% by’abasabye kwemererwa kujya mu Burayi mu gihembwe cya mbere cya 2023.
U Budage bwakiriye umubare munini w’abasaba kuko bangana na 30%. Espagne ni 17% mu gihe u Bufaransa ari ubwa gatatu na 16%.
Abantu 682.000 nibo bari barasabye bategereje kubona igisubizo mu mpera za Kamena 2023. Ni umubare wazamutse ku kigero cya 34% ugereranyije n’umwaka ushize. Mu basabye, 41% bahawe ubuhungiro nk’impunzi cyangwa se ubundi bufasha bwo kubarengera.
U Burayi bumaze igihe butumva kimwe ikibazo cy’abimukira n’impunzi n’uburyo cyakemuka. Mu kwezi gushize, u Bubiligi bwanze ko amasezerano mu gukumira abimukira, bwari bufitanye n’u Bwongereza mbere y’uko buva muri EU yakongera agashyirwaho.
Imibare igaragaza ko Norvège n’u Busuwisi kugeza ubu bimaze kwakira ubusabe bw’abantu 520.000 ku buryo hari ubwoba ko imibare ishobora kugera ku yigeze kuba myinshi cyane mu 2015 na 2016 ubwo abasaba ubuhungiro bageraga kuri miliyoni 1,3.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com