Ibiteye amatsiko wamenya kuri Jeanine Munyeshuli, umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Jeanine Munyeshuli, ni umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, mu mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame muri iki cyumweru. Munyeshuli ni undi ukunda siporo winjiye muri Guverinoma, akaba ari n’umwarimu wa siporo izwi nka Yoga. Byinshi kuri we… 

Muri Guverinoma y’u Rwanda, hasanzwe harimo bamwe mu bakunda siporo, nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze uherutse no gutsinda ikizamini cyatumye ahabwa umukandara wa Dani ya kabiri. 

Mu mavugurura yakozwe na Perezida wa Repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda muri iki cyumweru, yinjijemo babiri bashya bayinjiyemo bwa mbere, ari bo Umutoni Sandrire wagizwe Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse na Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. 

Tugaruke kuri Jeanine Munyeshuri winjiye muri Guverinoma, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE). 

Uyu mwanya yari yawugiyeho kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021, akaba anafite ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu, dore ko yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque. 

Munyeshuli uzaba ashinzwe inshingano z’iyahoze ari Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta, yashehwe muri aya mavugurura yakozwe muri iki cyumweru, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi. 

Kuva muri 2010 yabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima. 

Muri uyu Muryango kandi, Munyeshuli yayoboraga intego zawo mu kuzanamo abagore n’urubyiruko. 

Nk’uko biri mu butumwa bwe ku rubuga nkoranyambaga, akaba yari anashinzwe “kumvisha abayobozi mu nzego zo hejuru muri Politiki ndetse n’abagiraneza ngo batange umusanzu mu kugera ku ntego zacu. Nkaba narashinze ishami rya AZAHAR mu Rwanda.” 

Kuva muri Mata 2018 kugeza muri 2022, Munyeshuli yari Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu kigo SouthBridge Group, gisanzwe ari ikigo gitanga serivisi z’imari. 

Avuga ko muri iki kigo yateguye ndetse akanashyira mu bikorwa igenamigambi ndetse n’inzira zafashishije iki kigo kugera ku ntego zacyo. 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa LinkedIn, Munyeshuli yagize ati “Nakurikiranaga kandi nkanayobora ibikorwa by’itsinda ry’i Kigali, kugira ngo rigere ku ntego zaryo.”  

“Nagize uruhare mu mishinga yo ku rwego rw’Isi by’umwihariko nk’impuguke mu gushyiraho imirongo yo gushaka inkunga. Natanze umusanzu mu mishinga yashyikirijwe Guverinoma zitandukanye muri Afurika ijyanye na serivisi z’ubujyanama ndetse no gukarana n’abaterankunga.” 

Munyeshuli uvuga ko yaje mu Rwanda muri 2018, yakoze kandi imirimo inyuranye mu Busuwisi ijyanye n’imari n’ubukungu, asanzwe yaranaminujemo, nko kuba kuva mu 1998 kugeza muri 2002 yarabaye umusesenguzi w’amakuru ajyanye n’imibare mu kigo cyitwa Unigestin cyo muri iki Gihugu. 

RADIOTV10

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *