Ibyifuzo bihambaye bya Manishimwe w’imyaka 14 wakuriye mu cyaro byatumye Perezida Kagame amuha isezerano ry’ibyo igiye kwitaho bikagenda neza

Nyuma y’uko Manishimwe Gilbert umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uko asesengura umupira w’amaguru, agize amahirwe yo kuvugana na Perezida Paul Kagame akamusaba ubufasha ku bana bapfukiranwa ku mpano zabo bitewe n’aho baba batuye, Perezida Kagame yamubwiye ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ibintu bikagendera mu nzira z’umucyo gusa. 

Iki ni ikibazo Manishimwe Gilbert yatanze kuri uyu wa 01 Mata 2024, ubwo Umukuru w’Igihugu yagiranaga ikiganiro na Radio 10 ndetse na Royal FM.  

Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Nyaruguru yahamagaye ku murongo wa telefone abwira Perezida Kagame ko amukunda cyane ndetse ko na we ari umufana wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza. 

Manishimwe yagize ati “Nanjye ndi umufana wa Arsenal […]. Ntabwo nabashije gukurikirana umukino wayihuje na Manchester City kuko nanjye ndawukina nari nagiye mu kibuga. Ndagira ngo mbanze mbabwire 11 ba Arsenal.” Uyu mwana amaze kumupangira iyi kipe Perezida Kagame yamusubije agira ati “Uziko ubizi kundusha?” 

Uyu mwana yatanze ikibazo cye agira ati “Nashakaga kuvuganira abana bo mu cyaro kuko akenshi baba bafite impano ariko bakabura uburyo bazigaragaza. Abashinzwe amarushanwa haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu bindi bitandukanye, ntabwo babasha kugera mu cyaro bitewe n’ahantu aho ariho.” 

Yakomeje avuga ko hari impano nyinshi zidindira kubera zabuze abazikurikirana. Ati “Hakaba hari abana impano zabo zidindira kuko baba babuze ababakurikirana. Njye nagize amahirwe yo kubona umuterankunga, niyo mpamvu nifuzaga ko nabo bakurikirwanwa neza kuko impano niho ziri.” 

Perezida Kagame yamusubije ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ati “Byose byumvikanye rero, nabyumvise neza tuzabikurikirana ibyo uvuga ni byo. Wizere ko ibishobora gukorwa byose bizakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.” 

Manishimwe Gilbert ufite imyaka 14 y’amavuko ni umwana ukiri muto, waje kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragaje mu gusesengura umupira w’amaguru ndetse akanawukina. Ariko ngo ubuzima bugoye umuryango we wabagamo mu Karere ka Nyaruguru, yaje gutsinda ikizamini cya Leta maze babura ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri yoherejwemo. 

Icyakora kubera ubuhanga yagaragaje bwo gusesengura ruhago, uyu mwana yagaragaje byatumye agera i Kigali aba ikimenyabose, abantu baramukunda ahita afashwa n’abanyamakuru b’imikino, Rugaju Reagan na Mugenzi Faustin wamamaye nka ‘Faustinho’. 

Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko yabonye umwanya wo gukurikira umukino wa Premier League wahuje Manchester City na Arsenal ku Cyumweru, ariko yakiriye ibyawuvuyemo nubwo iyi kipe y’i Londres akunda itashoboye kubona intsinzi, iminota 90 ikarangira ari ubusa ku busa. 

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri uyu mukino mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024. 

Ubwo yatangiraga ikiganiro, Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yabajije Perezida Kagame niba yarabashije gukurikira umukino wahuje Arsenal afana na Manchester City ku Cyumweru, ndetse n’uburyo yakiriye ibyawuvuyemo. 

Umukuru w’Igihugu yasubije ko ajya akurikira iyi mikino ndetse ku Cyumweru yari afite umwanya uhagije akabasha kuwureba wose. 

Ati “Yego nawukurikiye, akenshi iyo mfite umwanya ndabikurikira. Ejo rero nari mfite umwanya narabikurikiye.” 

Mutuyeyezu yahise agira ati “Habuze gato ngo dutsinde.” 

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ni byo twifuzaga. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda.” 

Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal itakaza umwanya wa mbere kuko yagize amanota 65 ku mwanya wa kabiri, irushwa abiri na Liverpool ya mbere kuko yo yari yatsinze Brighton & Hove Albion ibitego 2-1 mu mukino wari wabanje. 

Usibye kuba Perezida Kagame ari umufana wa Arsenal FC, ni n’umwe mu bayobozi bakunda umupira w’amaguru ndetse afite n’igikombe cyimwitirirwa cya CECAFA Kagame Cup. 

Ku wa 3 Gicurasi 2014, Ikipe ya Arsenal yamugeneye impano azishyikirizwa na Tony Adams wahoze ari kapiteni wayo. 

Tony Adams yatangaje ko iyi kipe yamugeneye umupira wo gukina wa Arsenal, imuha imipira itatu yo kwambara ya Arsenal hariho umwe uriho amazina ye na nimero imwe. 

Mu 2007 ubwo Perezida Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 y’amavuko, umutoza Arsène Wenger [watozaga Arsenal] yamuhaye impano y’idarapo ry’iyi kipe ririho imikono y’abakinnyi bose mu kumushimira. 

Mu Ukwakira 2013, Perezida Kagame yari ku kibuga cya Arsenal, Emirates, ubwo iyi kipe yatsindaga Napoli ibitego 2-0 mu mikino ya UEFA Champions League. 

Icyo gihe yanyuzwe no kureba uwo mukino. Yagize ati “Nishimiye kurebera umupira i Emirates. Ndashimira Wenger na Arsenal bagarutse ku mukino mwiza wo gutsinda.” 

Yarebye kandi umukino Arsenal yanganyijemo na Tottenham Hotspur ibitego 2-2 tariki 24 Nzeri 2023 kuri Emirates Stadium. 

Perezida Kagame ni umufana wa Arsenal kuva mu 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa. 

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *