Ibyo Gen Maj Sultani Makenga wa M23 yemereye ingabo za SADC zafatiwe i Goma byatumye benshi bagwa mu kantu.

Mu gihe intambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gufata indi ntera, Gen Maj Sultani Makenga, umuyobozi w’inyeshyamba za M23, yatangaje ko abasirikare b’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bari muri RDC bemerewe kugenda mu bwisanzure ariko nta ntwaro bafite. 

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe, wahoze ari Senateri mu Bubiligi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF).  

Makenga yagaragaje ko M23 ishaka ko izi ngabo ziva muri RDC, kuko zifatanya n’iza Leta kurwanya umutwe ayoboye. 

Bivugwa ko abasirikare barenga 1,000 ba SADC, baturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania, na Malawi, baheruka gukambika mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) nyuma yo kugabwaho ibitero bikomeye n’inyeshyamba za M23.  

Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwabereye i Sake no mu nkengero z’umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025. 

Gen Maj Makenga yabajijwe niba aba basirikare bafatwa nk’imfungwa z’intambara, maze asubiza ko bemerewe gutembera nta kibazo ariko badafite intwaro.  

Ati: “Bashobora gutembera mu bwisanzure ariko badafite intwaro. Turabareka bagapakira ibyo bakenera. Turashaka ko bataha, bemerewe kugenda igihe cyose babishakira.” 

Ni mu gihe ubuyobozi bw’ingabo za LONI (MONUSCO) bwari bwatangaje ko abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bagera ku 2,000 bahungiye mu bigo byayo nyuma yo gutsindwa urugamba i Goma. 

Nyuma yo kwigarurira Goma ku ya 27 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bashyizeho uburyo bwo kugenzura umujyi n’inkengero zawo.  

Mu mpera za Gashyantare, batangiye kujya mu bigo nderabuzima no mu bitaro, aho bavuga ko hari abasirikare ba FARDC bihishe bagamije gutegura ibitero. 

Icyo gihe, M23 yafashe abasirikare ba Leta 131 bari bihishe mu bitaro bibiri bya Goma.  

Nubwo ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko abo ari abarwayi b’abasivili, Gen Maj Makenga yavuze ko ari abasirikare bigize abarwayi cyangwa abaforomo, kandi ko byagaragaye ko bafite intwaro.  

Yakomeje avuga ko “Abahoze mu ngabo za RDC bigiraga abarwayi cyangwa abaforomo. Abakozi b’ibitaro ni bo batumenyesheje iki kibazo. Twafashe abatari bakwiye kuba mu bitaro.” 

Icyakora, uyu muyobozi wa M23 yirinze kuvuga ko bagiye gukura abasirikare bose ba FARDC mu bitaro bya Goma.  

Ati: “Hari abasirikare ba FARDC bari mu bitaro mu mujyi, kandi ntitubakoraho. Wabigenzura.” 

Nyuma yo gufata Goma, M23 yakomeje kwagura ibice igenzura, maze ku ya 16 Gashyantare 2025 ifata umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.  

Ibi byashimangiye ubukana bw’uyu mutwe w’inyeshyamba, ndetse bikomeza gushyira RDC n’abafatanyabikorwa bayo mu kibazo gikomeye cy’umutekano. 

Ibiganiro byo guhagarika imirwano hagati ya M23 na Leta ya RDC byagiye binanirana, cyane cyane bitewe n’uko imitwe nka Wazalendo na FDLR igifashwa na FARDC.  

Gen Maj Makenga avuga ko aba ari bo nyirabayazana w’umutekano muke mu duce twigaruriwe na M23. 

Ati: “Uyu munsi bavuga ko abasirikare ba Leta bahungiye muri MONUSCO ari 1,200. Abandi 800 bari hehe? FARDC, Wazalendo na FDLR bihishe mu baturage ni bo bateza umutekano muke mu mujyi.” 

Ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro bigamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa RDC.  

Icyakora, M23 yagaragaje ko yifuza ko ingabo za SADC na MONUSCO zava mu gihugu, kugira ngo ibibazo by’umutekano bikemurwe hagati ya RDC n’imitwe ihari. 

Ku rundi ruhande, RDC iracyakomeza gushimangira ko idashobora kuganira na M23 itarashyira intwaro hasi, mu gihe uyu mutwe wo uvuga ko ushaka ibiganiro ariko ugashyira imbere ibyo kwishyira ukizana kw’abo uhagarariye. 

Nyuma y’ifata ry’ibi bice bikomeye, RDC iri mu gihirahiro gikomeye, kuko uburyo bwo kwisubiza Goma na Bukavu bukomeje kugaragara nk’ubugoye.  

Muri iki gihe, intambara irakomeje, kandi ingaruka zayo ku baturage zisigaye ari ingorabahizi. 

Umuryango mpuzamahanga ukomeje kwibaza uko iki kibazo kizakemuka, mu gihe M23 ikomeje gutsinda urugamba mu buryo buteye impungenge. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *