Ibyo wamenya ku bacancuro ba ‘Wagner Group’, abakomando kabuhariwe b’Abarusiya.

Niba waragiye ukurikiranira hafi intambara zo muri Syria, Libya na Repubulika ya Centrafrique, na Mali, nta kabuza izina ‘Wagner Group’ si rishya mu matwi yawe kubera inshuro ryagiye rivugwa.

Ni umutwe bivugwa ko uri no muri Ukraine mu rugamba u Burusiya buhanganyemo n’iki gihugu.

Bivugwa ko wiganje mu Burasirazuba mu gace ka Donbas, aho urwana ku ruhande rw’abaharanira ko iki gice cyibohora kuri Ukraine.

Hari n’amakuru yagiye atangazwa ko bamwe mu basirikare b’uyu mutwe boherejwe i Kiev bahawe ubutumwa bwo kwivugana Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Wagner Group yatangijwe na Dmitry Utkin, wahoze ari mu mutwe udasanzwe w’igisirikare cy’u Burusiya (Special Forces).

Raporo nyinshi za Loni ntizihwema kwikoma aba barwanyi zibashinja ibikorwa byinshi bijyanye no guhonyora uburenganzirabwa muntu nko kwica abasivili, gusahura n’ibindi.

Uyu mutwe watangiye kumenyekana mu 2014 ubwo u Burusiya bwafataga agace ka Crimea kari nk’ubutaka bwa Ukraine.

Umuherwe witwa Yevgeny Prigozhin bivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Perezida Putin ni we ushyirwa mu majwi cyane nk’umuterankunga mukuru wa Wagner.

Prigozhin yakuye umutungo we mu bucuruzi bwa restaurant na hotel. Akunze kwitwa “umutetsi wa Putin” kuko Putin amaze igihe kinini arira muri restaurant ze.

Umubare munini w’abasirikare bakorera Wagner ni Abarusiya, hari n’abandi ikura mu bihugu bitandukanye nka Syria, Libya, Sudan n’ibindi.

Bivugwa ko Leta y’u Burusiya ikoresha Wagner Group mu kubungabunga inyungu z’u Burusiya mu mahanga, kubera ko byoroshye guhakana uruhare rwa Leta mu bikorwa by’uyu mutwe.

Ibi ni ukubera ko mu busanzwe Itegeko Nshinga ry’u Burusiya ritemera imitwe yigenga ya gisirikare nka Wagner. Bisobanuye ko n’ubwo habaho imikoranire, yaba mu bwiru.

Ibi byumvikana ko hari amayeri ahambaye akoreshwa kugira ngo uyu mutwe ukusanye abacancuro imbere no hanze y’igihugu.

Abawurimo bivugwa ko bahembwa hagati ya 2.650 $ ndetse ko bagenerwa uduhimbazamusyi bitewe n’ibikorwa.

Abayobozi bakuru bo bahabwa amafaranga akubye incuro eshatu ahabwa abasirikare basanzwe. Uyu mushahara uruta uwo abari mu gisirikare cya leta bahembwa.

Wagner Group iri mu bihugu byinshi byiganjemo ibya Afurika

Uretse kuba muri Syrie na Ukraine, Wagner ifite ibirindiro mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Centrafrique.

Izi ngabo kandi zagaragaye muri Mali, Sudani, Madagascar na Libya aho barwanaga ku ruhande rwa Gen. Khalifa Haftar.

Hakekwa ko Leta z’ibi bihugu ziha ba nyiri Wagner amasoko yo gucukura amabuye y’agaciro maze na bo bakayicungira umutekano.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Uyu mutwe umaze igihe muri Centrafrique
Wagner Group iri mu bihugu bya Afurika bikungahaye ku butunzi karemano
Dmitry Utkin niwe washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Wagner Group
Aba bacancuro biganjemo abahoze mu gisirikare
Dmitry Utkin uyobora uyu mutwe yahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Burusiya
Yevgeny Privogozhin ni we muterankunga mukuru wa Wagner Group

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *