Icyaka cyabaye icyorezo! Hari abaganga bo muri kamwe mu turere tw’u Rwanda basigaye bata izamu bakigira mu tubari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagaragaje impungenge ku myitwarire ya bamwe mu baganga, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, batita ku nshingano zabo zo kwita ku barwayi.  

Bimwe mu bibazo byagaragajwe ni abaganga baza kurara izamu ariko bagata abarwayi bakigira mu tubari, imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’umwuga wabo. 

Si ubuyobozi bw’akarere gusa bwagaragaje iki kibazo, kuko n’abaturage bo muri Gakenke bavuze ko hari ubwo bagerageza kubona ubuvuzi mu masaha ya nijoro bakabura abaganga, ngo kuko baba bagiye kunywa inzoga. 

Mukankusi Pelagie yatanze ubuhamya bw’uko hari ubwo ajya ku ivuriro nijoro, cyane cyane igihe umubyeyi agiye kubyara cyangwa umwana arwaye cyane, ariko akabura abaganga.  

Yagize ati: “Nk’uko ari abatabazi b’ubuzima bwacu, bakwiriye guhora bari hafi, bakisubiraho bagakora umurimo wabo uko bikwiye.” 

Mporanyi Viateur nawe yagaragaje ko bibabaje kubona umuntu akeneye ubuvuzi bwihutirwa nijoro ariko akabura umuganga umwitaho, bikaba bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.  

Yagize ati: “Iyo ukeneye ubuvuzi bwihutirwa mu gicuku ukabura umuganga, birababaza cyane kuko uba urihebye, ugasanga uburwayi burushijeho gukomera. N’ubwo batubwira ko abaganga ari bacye, ntibikwiye.” 

Manirafasha Antoinette, umwe mu babyaza, nawe yemeza ko hari abaganga batita ku nshingano zabo, bakigira mu bikorwa bidasobanutse aho kwita ku barwayi.  

Yagize ati: “Akazi kacu gasaba umutima w’impuhwe, twisanisha n’ububabare bw’umurwayi kugira ngo tumufashe.” 

“Ni inshingano zikomeye, si umurimo umuntu akora uko yishakiye. Abaganga bigira mu businzi bakwiye kwihana kuko bidakwiye umuntu wahawe inshingano zo kurengera ubuzima bwa bagenzi be.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, nawe yagaragaje ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye, asaba abaganga kwirinda kutubahiriza indahiro bagiriye umwuga wabo.  

Yagize ati: “Birababaje kuba umuganga yaraye izamu agata abarwayi akigira mu kabari. Hari indahiro bakora biyemeza kutazatatira igihango cyo kwita ku barwayi, ariko hari ababyirengagiza. Ibi bidakwiye na gato, ababikora bakwiye kwisubiraho.” 

Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage 365,292, aho 52% ari abagore. Gafite icyuho cy’abaforomo n’ababyaza bagera ku 103, barimo abaforomo 71 n’ababyaza 32.  

Iyi mibare igaragaza ko hakenewe kongerwa abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, ariko bikajyana no kuzamura imyitwarire myiza mu baganga bahari kugira ngo serivisi zitangwe neza. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *