Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta Mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi, nyuma y’uko icyo gihugu cyari kimaze gutangaza ko gitumiza uhagarariye inyungu z’u Rwanda (chargé d’affaires) kugira ngo ahatwe ibibazo ku ihagarikwa ry’umubano mu bya dipolomasi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima mugenzi we w’u Bubiligi Maxime Prevaut, mu gihe Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe cyane no kuba u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano mu bya dipolomasi, guhambiriza abadipolomate no guhagarika amasezerano y’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye.
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, isobanura ko abadipolomate babwo bari i Kigali bagomba gutaha mu masaha 48.
Iyi Minisiteri yavuze ko u Bubiligi bukomeje gutesha agaciro u Rwanda mu gihe rufitanye amakimbirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bufite uruhare mu mateka mabi yo mu karere.
Yasobanuye ko u Bubiligi bwahisemo gufata uruhande muri aya makimbirane, bukwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda, bigamije guhungabanya umutekano warwo n’akarere muri rusange.
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Prevaut Maxime, yavuze ko bababajwe n’umwanzuro w’u Rwanda wo guhagarika umubano no guhambiriza abadipolomate.
Maxime Prevaut yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe kidashira mu gaciro kandi ko kigaragaragaza ko iyo u Bubiligi butumvikanye n’u Rwanda, ruhitamo kutajya mu biganiro.
Ati: “U Bubiligi buzafata ingamba nk’izo: gutumiza Chargé d’affaires w’u Rwanda, bivuze gutangaza ko abadipolomate b’u Rwanda birukanywe no guhagarika amasezerano ya Guverinoma zombi.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta mudipolomate w’u Rwanda wemerewe kwitaba u Bubiligi mu masaha 48 bahawe yo kuba bavuye muri icyo gihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza, yabajije Minisitiri Prévot niba gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, no kurusabira ibihano mu buryo buhejeje inguni ari byo yise “kutemeranya.”
Ati: “Ese gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gushaka ibihano mu buryo buhejeje inguni ni byo wita ‘kutemeranya’? Igisubizo cyacu ntigikwiye gusa mu mujyo w’uko kidahura n’ubugome n’imyitwarire mibi yaranze muri rusange ibikorwa byanyu kuva mu kinyejana cya 19.”
Marie Ntabugi yagaragaje ko bisekeje kuba u Bubiligi bushinja u Rwanda kwanga ibiganiro, nyamara ari bwo ntandaro y’ibibazo byo muri RDC, bugakorana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bukaba bukomeje guca mu gikari burusabira ibihano.
Ati: “U Bubiligi buryamye kuri RDC mu makimbirane bwateye, bugakorana n’abahakanyi, buri gukorera mu gikari kugira ngo u Burayi bufatire u Rwanda ibihano bubona ko igihugu cyacu kidashaka ibiganiro? Mbega urwenya!”
Perezida Paul Kagame ku wa 16 Werurwe 2025 yihanangirije u Bubiligi, yibutsa ko bufite uruhare mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Umukuru w’Igihugu yari yateguje ko kubera iyi myitwarire, u Bubiligi hari ibyo buza guhomba, asaba Abanyarwanda gukenyera bagakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwa dipolomasi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagize icyo bavuga kuri aya makuru, aho uwitwa Derick Castor yagize ati: “Mu by’ukuri, ngomba gushyira iyi tariki ku ngengabihe yanjye nk’umunsi nyakuri w’ukwigenga kw’u Rwanda.”
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X