Hari abantu bakomeye mu buyobozi bwa buri munsi bw’ibihugu byabo, icyakora ntabwo ari kenshi uzumva ubuzima bwabo n’ubuhanga bwabo.
Aba ni abafasha b’abaperezida, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki n’abarwanashyaka bagiye bafatanya mu ngendo za politiki na bagenzi babo kugeza igihe bageze ku butegetsi.
Ni muri urwo rwego BBC muri iki cyumweru yatangije urukurikirane rw’inkuru zerekeye abagore ba perezida mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ihereye ku mugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.
Kuva ku kuba inyeshyamba, umugore w’inyeshyamba n’impunzi, hanyuma amaherezo akaba umugore wa perezida, ubwo ni ubuzima buzwi bwa Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Angeline Ndayubaha Ndayishimiye yavutse ku itariki 18 Kamena 1976, avukira ahitwa Kiganda, mu Ntara ya Muramvya, aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’u buyobozi yakuye muri Kaminuza y’u Burundi.
Ugereranyije n’abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu, amakuru ku buzima bwite bwa Angeline Ndayishimiye mbere yo kubana na Evariste Ndayishimiye ntabwo apfa kugaragara.
Ariko, amakuru ku buzima bwe bwa mbere yatangiye kujya ahagaragara nyuma yo kuba umugore wa perezida w’u Burundi muri iki gihe.
Yashakanye na Ndayishimiye mu buhungiro na nyuma y’aho uyu mugabo we wari impunzi n’inyeshyamba ahunze ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Burundi akajya kwifatanya na CNDD-FDD.
Aba bombi bashakaniye mu buhungiro ndetse kuri ubu bafitanye abana umunani.
Umugabo we, General Evariste Ndayishimiye wamenyekanye cyane nka NEVA, yari umwe mu ngabo z’inyeshyamba za CNDD-FDD zarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Pierre Buyoya kuva muri za 90 kugeza mu 2003.
Uyu akaba yaranabaye Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka kuva mu 2016 kugeza ubwo yabaga perezida.
Muri icyo gihe cyose, Angeline Ndayishimiye nawe yari inyeshyamba mu zindi iruhande rw’umugabo we.
Nyuma yo kuba umugore wa perezida, Angeline Ndayishimiye yashyize ahagaragara kuri twitter amafoto atangaje agaragaza ubuzima bwa nyabwo yari abayeho mbere, bikekwa ko ari ayo mu gihe yari inyeshyamba yafotowe muri za 2000.
Kuri ayo mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa twitter, Angeline Ndayishimiye ugaragara akiri mu ishyamba yanditseho ko yahoze ari umuntu ushakisha amahoro kandi azakomeza kuyaharanira mu Burundi.
Ubwo yasubiraga mu gihugu avuye mu buhungiro nyakwigendera Pierre Nkurunziza amaze kuba perezida, Angeline Ndayishimiye yashinze umuryango uhuje abagore bahoze ari abarwanyi n’abagore b’abahoze ari inyeshyamba ugamije kurushaho gushishikariza Abarundi akamaro k’amahoro na demokarasi mu gihugu cyabo.
Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yabaye umugore w’umukuru w’igihugu ku mugaragaro ku itariki 18 Kamena 2020 nyuma y’aho umugabo we Evariste Ndayishimiye abaye perezida nyuma y’amatora n’irahira rye nyuma gato y’urupfu rwa Nkurunziza.
Kuva icyo gihe, Angeline Ndayishimiye yatangiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu afatanyije n’umugabo we.
Mu 2019, ubwe yatangije ikiswe Bonne Action -Umugiraneza muri Nyakanga 2019, hagamijwe gufasha imiryango mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Binyuze muri uyu muryango, yabashje gukora ibikorwa bitandukanye by’iterambere ahanini bigenewe abagore n’ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha imiryango ikennye hirya no hino mu gihugu.
Binyuze muri fondasiyo ye kandi, Angeline Ndayishimiye yafunguye ibitaro ndetse anakurikirana iyubakwa ry’ibigo nderabuzima byo kuvura abagore n’abana mu bice bitandukanye by’igihugu, aho igiheruka ari icyo muri Gitega cyo kuvura abagore barwaye ‘Fistula’ cyafunguwe muri Kamena uyu mwaka.
Angeline Ndayishimiye kandi yafunguye ikigo gishinzwe gutanga inama ku bafite ikibazo cyo mu mutwe mu bilometero 70 uvuye mu murwa mukuru, Gitega.
Abazi uyu mugore wa Perezida Ndayishimiye bavuga ko ari umugore ukomeye w’umunyamurava kandi wumva ibibazo by’Abarundi cyane cyane abagore kandi ukunze guharanira iterambere ry’igihugu.
Angeline Ndayishimiye ni umugore na none uzwiho kutarya amagambo cyane cyane ku kintu yizera.
Ku itariki ya 7 Nzeri 2020 yigeze gutangaza ibintu bitavuzweho rumwe nyuma y’inama yahuzaga abayobozi b’abagore mu Burundi.
Ubwo hafungurwaga iyi nama, Angeline yagarutse ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore agira ati:
“Reka twibukiranye ko Imana yahaye abagabo ubwenge nk’ubwo yahaye abagore. Umugore afite ubwenge n’ubushobozi byo gukora nk’ibyo umugabo ashobora gukora”.
Nyamara ariko muri video yagaragaye kuri channel ya Youtube ya Mashariki TV nyuma y’iyo nama, Angeline yumvikanye avuga ko ibintu yavugaga haruguru bitazigera bibaho kandi bitigeze bibaho.
Atanga urugero rw’akazi k’ingufu, Ndayishimiye yavuze ko nko gufungura amazi abagore basaba abagabo kuyabafungurira.
Ati: “Urwo ni urugero ruto rw’uko iby’uko abagabo n’abagore bangana… ndetse mubyibagirwe mu Burundi, ibyo ntibizabaho, ni isoko yo gusuzugurana”.
Aya magambo ya Angeline Ndayishimiye ntiyishimiwe n’ihuriro ry’abagore n’abakobwa baharanira ubwigenge n’umutekano ‘Mouvement des Femmes et Filles pour la Paix & la Sécurité (MFFPS)’ rifite icyicaro muri Canada.
MFFPS, yamaganye amagambo y’umugore w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi ivuga ko anyuranyije n’itegeko nshinga ry’u Burundi n’amategeko mpuzamahanga avuga ko abantu bose bangana imbere y’amategeko.