Igisirikare cy’u Rwanda RDF, kigiye guhabwa inkunga ikomeye cyane n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uteganya gutanga miliyoni 20 z’amayero (zingana na miliyari 28 Frw) zo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabitangaje, aya mafaranga azatangwa binyuze muri gahunda y’uyu muryango yo gushyigikira amahoro hirya no hino ku Isi. 

Marc Botenga uhagarariye u Bubiligi mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje aya makuru, ubwo yatangarizaga ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko atishimiye ko iyi nkunga itangwa. 

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bya EU bishyigikiye icyemezo cyo guha ingabo z’u Rwanda iyi nkunga. 

Iki cyemezo gikurikiye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na EU y’inkunga ya miliyoni 19,5 z’amayero zo kurushyigikira mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ryabaye muri Nyakanga 2023. 

Komisiyo ya EU yaherukaga gutera inkunga ibikorwa bya RDF muri Cabo Delgado mu Ukuboza 2022. 

Icyo gihe yayigeneye miliyoni 20 z’amayero zo kuyifasha kubona ibikoresho mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gucyura abavanwe mu byabo. 

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wayogoje umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *